Imigani y'imigenurano - 04
- AKAGEZI K’ISURI KARASIBA
- AKAGURU KAREKARE GATA NYIRAKO MU MAHWA
- AKAGURUMIYE KARIZIMYA
- AKAGURUMIYE UGATEGA IGIHUGU
- AKAGUSESEYE AMATA NTUGASUKA MO AYANDI
- AKAGUTEZE IMANGA UGATEGA IMINSI
- AKAJE KAYITAYE I BUGESERA
- AKAJE KAGIRWA N’AKAKAZANYE, GAHIMWA N’AKAKAZANYE
- AKAJE KAREMERWA
- AKAJE MU BURO BARASHYANA
- AKAJE UGATEGA AMASO KAGAKORA IKIKAZANYE
- AKARI BUGWE KITANDUKANYA N’ICYARI KIDASHYIGIKIYE
- AKARI HAGATI YA GACU NA RWABICUMA KAZWI NA BAKE
- AKARI HEJURU UKABAZA INKUBA
- AKARI IKUZIMU UKABAZA IFUKU
- AKARIMI KAKUREGA SIKO KAKUREGURA
- AKARIMI KAREKARE NTIKABUZA IKIBAYE
- AKARIMI KAVUGA UNDI NTIKABURA
- AKARI INYUMA Y’INTOKI KARAGUMA
- AKARI KURE KARYA NYIR’AMAGURU (KARIBWA NA NYIR’AMAGURU)
- AKARI KURE KARUSHYA IHAMAGARA
- AKARI MU RYINYO URURIMI NTIRUGUMA HAMWE
- AKARI MU NDA Y’INGOMA KAMENYWA N’UMWIRU NA NYIRAYO
- AKARI MU NDA Y’UMUGABO KAZIMBURWA N’AKARI MU NDA Y’AKABINDI
- AKARI MU NDA Y’UMUTUTSI KAMENYWA N’IMANA NA NYIRAKO
- AKARI MU RUGO KARUGWA IMBERE
- AKARIMUTUMYE NI AGACUMA KA VUKA
- AKARYA AMAGI NTIKABWEJURA
- AKARYA UMUHINI KABA GASOTERA ISUKA REBA IMBEBA IRYA UMUHINI
- AKARYANA MU NKANDA KARYANA NO MW’IHURURU
- AKARYI K’IMYENDA (KA CYANE) KISHYURA IMINIGO
- AKARYOSHYE GASENYERA IMBWA
- AKARYOSHYE KATAYE IMBEBA MUNSI Y’IBUYE REBA IMBEBA YAKURIKIRANYE
- AKARYOSHYE NTIGAHORA MW’ITAMA
- AKARYOSHYE NTIKABITSWA ITAMA
- AKAMARA-NTIMBA KAVA MU MUNTU
- AKAMASA KAZACA, KAZICA INKA KAZIVUKAMO
- AKAMAZE UMUGABO ISESEME KARAMUBYIBUSHYA
- AKAMBONWA K’I RWANDA NI KO CYAGO
- AKAMENYERO KARICA (KICA INKWARE)
- AKAMENYERO KAYITAYE MU MUTEGO
- AKAMERO KABI KARUTA AKAMARO GAKE
- AKAMI K’UMUNTU NI UMUTIMA WE
- AKAMUGA GASEKA AKAJYO
- AKAMUGA KAMENYWA NA NYIRAKO
- AKAMUGA KARUTA AGATURO
- AKANA K’I BWAMI AHO KUGAHISHA WAGAHA IGIHANGO
- AKANA K’IMVURA KAKURINDIRIZA NYINA
- AKANA K’UMWORO KIRABURA KATAROGA
- AKANANIYE INKONA INKONGORO NTIKORAHO
- AKANANIYE INTOZO UMUGUNZU NTUKORAHO
- AKANANIYE UMUGABO IMBUTO Y’UBURO IRAMUNGWA
- AKANANIYE UMUGABO UMUTIMA NTUBANGA INGATA
- AKANANIYE UMUTIMA NTIWIRIRWA UBANGA INGATA
- AKANGUHE KAJYANA IMBWA MU BAHINZI
- AKANGUYE INKONO NI KO KAYIVUMA IMBYIRO (NIKO KAYIMENA)
- AKANJYANA I BWAMI NI UMUHORO WANJYE
- AKANWA KABURA UMUTEMERI GAPFUBIRA NYIRAKO
- AKANWA KARYA NTIWUMVE, KAVUZA INDURU NTIWUMVE
- AKANWA KANZE AMATA BARAYAGAHA KAKARUKA AMAZI
- AKANWA KICAYE UBUSA KICA NYIRAKO
- AKANYABUGABO NTIKABURA
- AKANYAMUHENJA KAGUYE MU BIHAZA KATI: NDATETSE SINIBYE
- AKANYONI KARITSE KU NZIRA KARURIRWA N’UMUGENZI
- AKANYONI KARITSE KU NZIRA KATI: NZAPFA NZAKIRA SIMBIZI
- AKANYONI KATAGURUTSE NTIKAMENYA IYO BWEZE
- AKANYONI MWANYAZE NTUKARYA AGAHANGA
- AKARANGIYE NTIKAYAGA
- AKAREMEREYE GACA INYUNDO
- AKARENZE IMPINGA, UMUNWA,IREMBO,URURIMI KARUSHYA IHAMAGARA
- AKARO NTIKAVUGA MU BURORO
- AKARUSHA UMUSEGA KWOTA KARASHYA
- AKARUSHYA UMUKOBWA BARAGENDANA
- AKARI AMAGARA KARAHAHWA
- AKATARI MU WANJYE SINGAHISHA
- AKATARI MU WAWE GATERA IPFA
- AKATAVUGA NTIGAHENDA AKATAVUGA
- AKATAYATONDEWE NTIKAYAMENYA
- AKATAZI KUBYINA KAVUMBA NYAKATSI, NTIKAVUMBA MU BUKWE
- AKAZI KURYA IMBOGA UBUSA, KARITSE UMUTSIMA
- AKATIYAMBITSE NTIKAMBIKA MUSHIKI WAKO
- AKAVA-MASHYIGA KARINDA NYIR’INKA
- AKAYIGUYEMO KARUTA AKAYIVUYEMO
- AKAZAPFA KABUNGIRA AKAZAKICA
- AKAZARUSENYA GAHORA INYUMA Y’INZU
- AKAZASENYERA IBISIGA KAVA IWABO WA SAKABAKA
- AKAZI K’UMUSEBEYA KABA KARI NO KU MWUNGO
- AKAZIYE UMUGABO NTATA INGATA
- AKAZU GATO KAJYA UBWATSI
- AKEBO KAJYA IWA MUGARURA
- AKEZA KARASHAKWA, AKABI KAKIZANA
- AKICARO KEZA KIKURAMO N’UZI UBWENGE
- AKO IMBWA YAHEBYE IBONA BASYA UMUNYU IGASOHOKA
- AKO IMBWA YANZE UMANIKA AHO IREBA
Post a Comment
Andika hano igitekerezo cyawe!