Inyajwi, ingombajwi n'ibihekane mu kinyarwanda
Ururimi rw’ikinyarwanda rukoresha ku buryo bw’ibanze inyajwi n’ingombajwi.
INYAJWI
Inyajwi ni ijwi rimwe ry’ibanze umuntu ashobora kuvuga.
Mu nyandiko isanzwe
(itari iya gihanga cyangwa inyandiko nyejwi), inyajwi zikoreshwa mu rurimi
rw’ikinyarwanda ni eshanu (5). Izo nyajwi zandikishwa inyuguti zikurikira: a,
e, i, o, u.
Ntibyoroshye kubona
ingero z’amagambo agizwe n’inyajwi gusa kandi akagira ubusobanuro bwihariye mu rurimi
rw’Ikinyarwanda.
Gusa hari amajwi
ashobora kwandikwa hakoreshejwe inyajwi nyinshi zikurikirana hagamijwe
kugerageza kwerekana ibyiyumviro by’umuntu.
Ingero:
Oooooo!
Aaaaaaa!
Uuuuuu!
Iiiiiii!
Eeeee!
Izi ngero tumaze
kureba haruguru zikoreshwa mu nyandiko iyo bigana ijwi umuntu asohora ari mu
bubabare, atangara cyangwa yemeza.
2.
INGOMBAJWI
Ingombajwi ni ijwi
rikenera kongerwaho inyajwi kugira ngo rivugike ku buryo bwatuye.
Mu nyandiko isanzwe y’ikinyarwanda, ingombajwi zikoreshwa ni cumi na
zirindwi (17). Izo ngombajwi zandikishwa inyuguti zikurikira: b,
c, d, f, g, h, j, k, m, n, p, r, l, s, t, v na z.
Ingero:
B: Ibaba, ibara, ibere, ikibabi, akaboko,
kirabo.
C: Umuceri, igiciro, igiceri, ico, icumu,
umuce, igicaniro, Gicari.
D: Idebe, dodo, data, iduka, umuduri,
akadenesi, Doroteya, Domina.
F: Ifoto, ifu, ifi, ifuro, ifi, Fatuma,
umufa, Firipo, Furaha, ifuku, amafu.
G: Gaga, urugi, Kagabo, urugo, igare, igika,
amagi, Gakuru.
H: Humura, amahane, amahoro, umuhari, Higiro,
umuheha.
J: Ijuru, ijoro, ijeri, ijana, ejo, Jabana,
ijosi, ijigo, ijipo, Jani.
K: Kuba, kabiri, kabibi, urukero, ikibero, karori
L: Kigali, Kalisa, Leta, Angola, Repubulika
M: Amagi, amafi, umugore, umugabo, umuheha
N: Ana, abana, ikinini, ibinure,
inoni, ino, ikinono
P: Umuporisi, amapapayi, umupira,
Firipo, umupagasi.
R: Ururo, iroro, rara, rora,
rurerure, uburiri, ibirori, amarira.
S: Isi, amasogisi, Didasi, ifarasi,
Silasi, ipusi, isupu, isosi, isuka,
isibo.
T: Itara, gatatu, iteke, itoto, itiro,
Tito, Teta, umutemeri, umutuku.
V: Venusiti, Veronica, umutavu, umuvumu, umuvure, kuvoma, ivuriro.
W: Uwo, ibaruwa, ikawa, iwabo,
wibabara, Uwimana, Wihogora, Uwase.
Y: Umuyaga, akayira, akayaga, ikayi, yakobo,
uruyuki, amayugi.
Z: Izuba, Zakariya, ikibazo, amazi, ameza,
umugezi, Zita, Zirikana.
3.
IBIHEKANE MU KINYARWANDA
Post a Comment
Andika hano igitekerezo cyawe!