WhatsApp

Imigani y'imigenurano - 01

shape image

Imigani y'imigenurano - 01

ABABIRI BAGIYE INAMA BARUTA UMUNANI BARASANA

Uyu mugenurano, abanyarwanda bawuca iyo bashaka kugaragaza ko ubufatanye butanga imbaraga no kugera ku bintu bihambaye. Iyo abantu bumvikanye ku kintu cyangwa bakajya umugambi byanze bikunze bagera ku ntego bihaye kurusha uko baba ari benshi badahuje umugambi.

ABABIRI BAKIKA UMWE

Uyu mugani mugufi nawo ukoreshwa iyo abanyarwanda bashatse kuvuga ko ubufatanye bw'abantu bwongera imbaraga zabo mu bikorwa byabo. Ibi bikaba binasobanura kandi ko imbaraga z'umuntu umwe ntacyo zakora ku bantu barenze umwe bifatanyije.

ABABIRI BATERANYA ABEZA

Abanyarwanda n'ubwo badashyigikira abakora ikibi, bemera ko n'ubufatanye bw'abantu mu bikorwa bibi bugera ku kibi kitoroshye kugerwaho mu gihe uri nyakamwe cyangwa wagikoze uri umwe. Uyu mugani usobanuye ko ubufatanye bw'inkozi z'ibibi na bwo buzigeza ku musaruro zita mwiza ziba zifuza.

ABABIRI BICA UMWE

Aha abanyarwanda bashakaga kuvuga ko ubufatanye hagati y'abantu bubongerera imbaraga kurusha kuba nyakamwe cyangwa nyamwigendaho. Bakanguriraga abantu kwibumbira hamwe.

ABABIRI NTIBACIBWA INKA

Umuntu acibwa inka iyo hari amakosa runaka yakoze, ikaba impongano y'icyo cyaha cyangwa y'iryo kosa. Uyu mugani usobanuye ko bigoye kubona abantu bagwira rimwe mu ikosa. Umwe ashobora gukosa ariko abo bagendanye bakamucyaha cyangwa bakamugira inama imurinda kugwa mu ikosa.

ABACURANYE UBUSA BASANGIRA UBUNDI

Uyu mugenurano usobanuye ko abantu bababaranye cyangwa babanye mu bihe bibi badapfa gutandukanywa n'ikije cyose. Umuntu mwabanye mu mubabaro w'igihe kirekire ntiwamwibagirwa cyangwa ngo umwirengagize mugeze mu gihe cyiza.

ABADAPFUYE NTIBABURA KUBONANA

Uyu mugani abanyarwanda bawukoresha bashaka kwerekana ko abantu badashobora kugenda ngo bibagirane burundu batongeye guhura n'abo bari barasize. Umuntu akora urugendo akajya ahantu kure atekereza ko atazongera guhura n'abo asize, ariko hakazabaho impamvu ituma ahura n'abo atigeze atekereza ko bakongera guhura kubera imiterere y'ubuzima.

ABAGABANYE IMBISI (INYAMA) NTIBAGABANA UMUFA

Uyu mugani usobanura ko nubwo abantu baba bakundana cyangwa babana, hari igihe kigera buri wese akareba inyungu ze kurusha kureba inyungu z'undi muntu uwo ariwe wese. Usobanuye kandi ko abatakoze imirimo ingana batagomba kubona ibihembo bingana.

ABAGABO BABIRI NTIBABANA MU NZU IMWE

Uyu mugani usobanuye ko abantu benda kunganya imbaraga, imyaka n'ubushobozi bahora bahanganye kandi bikagorana kumvikana no kubumvikanisha iyo bari kumwe mu gikorwa.

ABAGABO BARARYA IMBWA ZIKISHYURA(ZIKARYORA)



ABAGIRA AMENYO BARASEKA

ABAGIRA IMPINGO IBIGEGA BIRAGWA
ABAGIRA INYONJO BAGIRA IBIRORI
ABAGIRA IYO BAJYA BARAGENDA REBA : IMBWA IBONYE SHEBUJA
ABAGIYE INAMA IMANA IRABASANGA
ABAHIGA UBUGABO BARATABARANA
ABAHIGI BENSHI BAYOBYA IMBWA UBURARI
ABAHINIYE HAMWE BAHIMA (BAHENDA) ABARI HANZE
ABAHIZI BABIRI NTIBANYURA INZIRA IMWE
ABAJYANAMA BABIRI BISHE UMUJYANAMA UMWE
ABAJYANAMA BACISHIJE UKUBIRI IBYABO NTIBISHYIKA
ABAJYANAMA BISHE IMBWA Y’UMWAMI IRAHERA
ABAJYA INAMA ARI BABIRI BANYAGA INKA Z’ABARASA MUNANI
ABAJYA IMPAKA ARI BABIRI UMWE ABA YIGIZA NKANA
ABAKINGIRANYE INYEGAMO NTIBAKINGIRANA INGABO
ABAKIRANYE NTIBAHISHANYA IBIBUNO
ABAKOBWA NI NYAMPINGA
ABAKUNDANYE BARAJYANA
ABAKUNDANYE NIBO BANGANA
ABAKUNZI BAZA BISHIZE
ABAKWE NI ABAMBERE, IBYA-NYUMA BICA AMAZURU
ABANA BA SAMUSURE BAVUKANA ISUNZU
ABANA BASANGIRA IBERE NTIBASANGIRA UMUGISHA
ABANA NI BABIRI: GAHANWA NA GAHANNYI
ABANA NI BATATU : UWIBWIRA, UBWIRWA NA TERERIYO
ABAHANGA BABIRI NTIBOTSA IGIHAHA
ABANGANYA UBWENGE BASA NTIBABANA
ABANTU N’IBINTU NI MAGIRIRANE
ABARYI B’IMIGONGO BARIBWIRE
ABASANGIRA BASHONJE NTAWUSIGARIZA UNDI
ABASANGIRA BASIGANA IMBYIRO
ABASANGIRA UBUSA BITANA IBISAMBO
ABASANGIYE IMFIZI NTIBASEKANA INKUKU. CG : NTIBASEKANA AMAHEMBE
ABASA BARASANGIRA
ABASWA NTIBEREKWA IMISHINGA
ABATANYE BADATATA BARASUBIRANA
ABATERANYE IMIGERI NTIBAHISHA N’AMABYA
ABATURANYE BABYARANA ABANA BASA
ABATUTIRA BATONGANA BATURA UKUBIRI
ABAVANDIMWE IYO BAVUMBITSE AKARENGE UVUMBURAMO AKAWE
ABEGEREYE URUGANDA NTIBABURA URWAVUMBA
ABEREKERANYE NTIBABURA KWENDANA

ABEZA BA RUGURU BASEKA IBIMUGA BISHINYIKIYE MU KABANDE

ABIBESHYA B’I MUKARANGE BAGIRA NGO NYIRAGUHEKA NI NYIRASENGE

ABISHUNGA B’I MUKARANGE BAGIRA NGO NYIRAGUHEKA NI NYINAWABO

AB’IMBWA BIFUZA KO BWACYA

ABORO BABIRI NTIBASANGIRA UMWERERA

ABORO BASERA GUHANYA

ABO NTEKERA IMPENGERI NIBO BANTERA AMABUYE

ABONYE ISHA ITAMBA ATA N’URWO YARI YAMBAYE

ABOTANYE KERA NTIBAHISHANA AMABYA

ABO UMWAMI YAHAYE AMATA NI BO BAMWIMYE AMATWI

ABWIRWA BENSHI AKUMVA BENE YO

Uyu mugenurano usobanuye yuko iyo amagambo avuzwe, hari abo aba agenewe hakaba n'abandi ataba agenewe. Ni byiza guhora iteka ushishoza kugira ngo umenye niba ari wowe ubwirwa mu buryo buhishe cyangwa se buteruye.

ACURITSE INKANDA NTACURITSE UMUTIMA

Bisobanuye ko akenshi uko tugaragara inyuma atari ko tumeze ku mutima. Uyu mugani wumvikanisha ko nta muntu wo guhita yizerwa kuko akenshi umuntu yihisha mu bantu, akagaragara neza kandi nyamara ari mubi ku mutima no mu bindi bikorwa bye.

AGACA AMAKUNGU NI UKWIMA UWARUGENDAGAMO

Uyu mugani usobanuye ko iyo impinduka ibaye mu mibanire y'impande ebyiri z'abantu bari basanzwe babanye neza, ayo matsinda yombi ahita abibona hanyuma buri wese akagira amakenga. Ubwo bivuze ko nta mpamvu yo guhisha ko wahindutse mu buryo ubana n'umuntu runaka kandi ko agomba kubibonera mu bikorwa utamukorera kandi wari usanzwe ubimukorera.

AGACIRO GAKE KARUTA AKAMARO GAKE

Uyu  mugenurano usobanuye ko ntakiruta kugira agaciro. Imirimo yose waba ukora cyangwa umumaro wose waba ufite ntacyo bimaze mu gihe cyose nta gaciro wowe ubwawe uhabwa. Biragoye kwigarurira agaciro n'icyubahiro watakaje.

AGACUMU GAHABWA AGAHARI, NA HO AGAHARARUTSWE GAHABWA AGAHINI

Abanyarwanda bemera ko icyubahiro gihabwa ugikwiye kandi iyo igihe kigeze ibintu birahinduka, uwari wubashywe agasuzugurwa, uwari umutoni akaba umucakara.

AGACUMU KAZAGUHORERA (KAZAHORERA UMUGABO) NTUMENYA UWAGACUZE

Uyu mugani bawuca bagira ngo bagaragaze ko umuntu atamenya ikintu cyangwa umuntu uzamugirira akamaro cyangwa uzamutabara mu bihe bikomeye. Uyu mugani kandi ugaragaza ko hari igihe amahirwe cyangwa ubutabazi biza utabikekaga.

AGAHANA IMBWA NI AGASHARIRA

Uyu mugani usobanuye ko kugira ngo umuntu acike ku ngeso mbi yamwokamye, hagomba gukoreshwa igihano gikomeye. Iyo bitagenze utyo kwisubiraho kwe ntibikunda.

AGAHANGA K’UMUGABO GAHANGURWA N’UWAKAREMYE

Abanyarwanda bemera ko hejuru y'ikintu gikomeye haba hari ikindi kikirenzeho. Bityo rero nk'uko hari ibinanira abagabo muri ubu buzima, bemera ko hari Imana yabishobora. Uyu mugani unasobanura ko Imana ariyo igena iherezo ry'umuntu wese ku Isi. 

AGAHANGA K’UMUGABO GAHUMA KATAVUZE

Uyu mugani usobanuye ko iyo witegereje ikintu cyangwa umuntu ushobora kumumenyaho byinshi ushingiye ku bimenyestso agaragaza. Urebye ikintu kiboze byoroshye kugitandukanya n'ibikiri bizima, wanatandukanya umuntu mukuru mu myaka n'undi ukiri muto uhereye ku buryo bagaragara ku ruhu.

AGAHANGO GATO KARUTA UMUGENDERANO

Uyu mugenurano usobanura ko hari aho bigera ikintu gito kikaruta ubwiza ikintu kinini. Bawukoresha berekana ko ibintu binini didahora aribyo byiza kurusha ibito mu ngano cyangwa indeshyo. 

AGAHARARO NTIKABUZA AGAHARARUKO

Uyu mugani usobanuye ko buri kintu kigira igihe cyacyo. Iyo icyo gihe kirangiye icyo kintu kiratabwa cyangwa kikibagirana burundu. Uyu mugani wanakoreshwa ku bantu. Abantu bibona mu buto bakagira ngo ubusaza ntibubareba. Iyo ushaka kwerekana ko ibintu bihinduka ushobora guca uyu mugenurano.

AGAHARAWE GAHABWA AGAHARI, NAHO AGAHARARUTSWE GAHABWA AGAHINI

Abanyarwanda bazi neza ko ikigezweho cyiharira abarebyi naho ikitakigezweho ntawe ushaka no kukireba. Ni ho bahereye baca uyu mugani usobanura ko iyo ubuzima buhindutse buhindura byinshi, hari ibiba byiza bikagerwaho, ibindi bigatabwa.

AGAHIMBAZA UMUSYI KABA MUNSI Y’INGASIRE

Uyu mugenurano usobanuye ko burya umuntu ashimishwa akanashimirirwa mu murimo akora kenshi cyangwa buri gihe. Umurimo wose utakazaho umwanya, ubwenge n'imbaraga byawe ugushimisha gusa iyo uguha amaronko n'inyungu bijyanye.

AGAHINDA GAHIMA INDYARYA KABA MU RUTARE KWA RWIREBE

Uyu mugani nyarwanda, tukukoresha iyo dushatse kwerekana ko iyo umenye uburyarya bw'umuntu runaka utongera kumwizera ahubwo ukongera kugira amakenga ku kintu cyose akubwiye. Iyo utahuye indyarya urayiheza ukayireka.

AGAHINDA GASHIRA AKANDI KARI ITUMBA

Uyu mugani bawukoresha basha kwerekana ko akenshi ibyago biza bikurikiranye. Ibihe bibi birakurikirana kandi bigatinda. Umutima wababaye uhora ubabara kabone nubwo haba akantu gato karawushengura.

AGAHINDA GASHIRA BAKE

Umutima wababaye igihe kirekire ntushobora gukira ibikomere mu buryo bwuzuye. Umuntu arinda apfa akibuka ikintu cyose cyamubabaje.

AGAHINDA K’INKOKO KAMENYA INKIKE YATOYEMO

Agahinda kawe n'ibyishimo byawe bimenywa gusa n'abo muhorana. Uyu mugani ukoreshwa iyo berekana ko abantu mubana aribo bamenya ibyawe kurusha abandi muziranye ariko mudahorana.

AGAHINDA K’INKONO KAMENYWA N’UWAYIHARUYE

Agahinda kawe n'ibyishimo byawe bimenywa gusa n'abo muhorana. Uyu mugani ukoreshwa iyo berekana ko abantu mubana aribo bamenya ibyawe kurusha abandi muziranye ariko mudahorana.

AGAHINDA NTIGASHIRA GASHIRA NYIRAKO YAPFUYE

Umutima wababaye igihe kirekire ntushobora gukira ibikomere mu buryo bwuzuye. Umuntu arinda apfa akibuka ikintu cyose cyamubabaje.

AGAHINDA NTIKAJYA AHABONA

Uyu mugani ushatse gusobanura ko nta buryo bushoboka umuntu yasobanura agahinda ke mu buryo bwuzuye imbere y'undi cyangwa abandi bantu benshi. Nyirako niwe wenyine umenya ingano yako n'ububare yagize.

AGAHINDA NTIKICA KAGIRA MUBI

Uyu mugani uvuze ko umutima wagize agahinda nta cyiza watanga cyangwa wakora. Agahinda gatera umunabi, umushiha n'izindi ngeso mbi umuntu atifuza kubona ku wundi.

AGAHINDA NI UKUBURA UWO UKUNDA

Uyu mugenurano wo usobanura ko ntakibabaza nko kubura umuntu cyangwa ikintu wakundaga kuko ubusanzwe umuntu wese aterwa ibyishimo no kubona hafi uwo akunda cyangwa ikintu yishimira.

AGAHINDA SI UGUHORA URIRA

Uyu mugani urasobanura neza ko urize wese ataba abitewe n'agahinda, kandi ko hari abafite agahinda batarira kuko baba babona ntacyo byabafasha mu gahinda kabo.

AGAHINI GAHIMA INDYARYA KABA MU RUTARE RWA KIREBE

Uyu mugani ushatse gusobanura ko umuntu uzakunaniza adaturuka kure kandi ko aba ari mu bo muhorana. Ni umuntu ukuzi nyamara mu buryo udakeka ko yaba akuzi kuko akwiyereka nk'umuntu utakwitayeho kandi utanakuzi.

AGAHUGU IMANA YAGUSASIYE NTUKARENGA

Uyu mugani usobanuye ko icyo Imana yagennye ko kikubaho kigomba kukubaho. Ntacyo wahindura ku igeno Imana yakugeneye.

AGAHUGU K’ABAGORE NTIKABURA AMAZIMWE

Uyu mugani wumvikanisha ko abagore bakunda kugira amagambo anenga abandi, abanegura cyane cyane iyo bari kumwe n'abandi bagore cyangwa abakobwa. Uyu mugani kandi wakoreshwa kuri buri bantu bafata umwanya wabo bakavuga ku bandi ibitari byiza.

AGAHUGU KARIMO INDUSHYI, ABAPFU NTIBABURA AMAZU

Uyu mugani usobanuye ko umuntu uri mu kaga cyangwa mu bukene abeshywa cyane yizezwa kubona ibyo kurya cyangwa ibyatuma ahindura ubuzima bwe, bukaba bwiza.

AGAHURU GAKOMEYE KIYIMA UMUPFU

Uyu mugani mugufi usobanuye ko imyitwarire n'ibitekerezo by'umuntu bishobora kugira ingaruka mbi ku maronko ye cyangwa ikindi kintu yifuzaga cyiza. Imyitwarire idahwitse ishobora gutuma witesha amahirwe.

AGAHURU GASABYE UMUNTU INYAMA NTAKARENGA

Uyu mugani nyarwanda usobanuye ko bigoye guhindura igeno ryawe. Iteka ahari ibyago byawe wisanga ariho ubuzima bukuganishije kandi nta yandi mahitamo ufite.
 

AGAHURU KAGUSABYE AMARASO NTUKARENGA

Igeno ni igeno, ikiri bukubeho ntacyo wakora ngo ntikikubeho. Aho azagwa niho ugwa ntakabuza, icyo wakora cyose.

AGAHURU GAHINYUZA INKUMI

Umuntu ashobora kwihisha, akanajijisha abandi ntibamenye neza uwo ari we. Ariko impinduka n'ibibazo ni byo bigaragaza neza uwo yari we kuko ibyo kwihisha no kwihishira bitamushobokera. 

AGAHINDA NI UKUBURA UWO UKUNDA

Uyu mugani ushatse kugaragaza ko umuntu ukunda ariwe shingiro ryuzuye ry'ibyishimo byawe. Iyo rero umubuze ntutana n'akababaro ndetse n'agahinda kubera agaciro n'umwanya aba yari afite mu buzima bwawe.

AGAHWA KARI K’UWUNDI KARAHANDURIKA

Uyu mugenurano usobanura ko undi muntu adashobora kwiyumvisha ikintu nk'uwo cyabayeho. Akenshi abantu bafata ububabare nk'ubworoheje kuko atari bo bari kubabara. 

AGAKAMBYE UGATEGA URWANDA /UGATEGA IMINSI

Iminsi iratinda igasobanura ibyo abantu batabashaga gusobanura no gusobanukirwa. Iminsi n'ibihe bifasha abantu gusobanukirwa mu buryo bwuzuye ibyo batari bazi neza. Ni aha umunyarwanda avuga ko ibyo abona bikomeye bishobora kutazahora bikomeye nyuma y'igihe runaka.

AGAKARA GASIGA IMBWA NTIGASIGA AKAKO

Uyu mugani mugufi ushatse kuvuga ko ntawushobora kwirengagiza umuntu bafitanye isano. N'iyo bibayeho ntihabura umwihariko w'inyoroshyo watewe n'isano, ubucuti, ubuturanyi cyangwa izindi nzira zituma abantu bamenyana.

AGAKECURU GAKIZE NTIKABURA ABUZUKURU

Uyu mugani mugufi ushatse kuvuga ko nta utunze cyangwa ufite icyo abandi badafite ubura abamushagara cyangwa abamuba bugufi bagamije kugira icyo bamukuraho cyo kubabeshaho.

AGAKECURU GATANZE AKANDI GUSHOKA KAGIRA NGO DORE UBWO BUTAMA

Iyo umuntu aguwe neza ntamenya ko abandi bashobora kuba bamerewe nabi. Aha niho haturuka no gusuzugura cyane uwo ubona ataragera kubyo wowe wamaze kugeraho. Uyu mugenurano urabwira abantu ko iyo umuntu akurushije amahirwe ntakabuza akwiyemeraho. 

AGAKECURU KARITSE NTIKABURA ABUZUKURU

Uyu mugani usobanuye ko iteka ufite icyo atanga asanganirwa n'abantu batandukanye. Ari abo azi cyangwa atazi. Abo yakekaga ko bamugenderera ndetse n'abo atakekaga.
Imigani migufi n'ubusobanuro

Post a Comment

Andika hano igitekerezo cyawe!

Insigamigani

5/3/feat-grid

Imyidagaduro

5/3/post-per-tag

GENIUS EMPIRE

GENIUS EMPIRE ni urubuga nyarwanda rugamije gushishikariza abanyarwanda bakiri bato, gukunda gusoma no kwandika binyuze mu nkuru zishingiye ku buzima bw'abanyarwanda. GENIUS EMPIRE kandi yorohereza abakiri bato kumenya byinshi mu byigwa mu isomo ry'ikinyarwanda hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibyo twamenye nibyo bigena uko tuzabaho.

Post Bottom Ad

YouTube

Videos

6/3/feat-videos

Inkuru

3/3/feat-grid

Ubuvanganzo

5/3/feat-grid

Header Ads

Izigezweho

Imigani

5/3/feat-grid

Umuco

5/3/post-per-tag

IBYICIRO

1 (1) 3 (11) amateka (1) ibisakuzo (11) imigani (6) imyandikire (1) insigamigani (40) iyigantego (1)

IBIGEZWEHO

5/ibisakuzo/feat-slider

Ibitekerezo

3/recent-comments

Post Top Ad

INKURU

4/ibisakuzo/post-per-tag

Main Slider

5/slider-recent

IBISAKUZO

4/ibisakuzo/post-per-tag

IBISAKUZO

3/ibisakuzo/post-per-tag

Ibigezweho

3/recent-posts
© Copyright 2023 Kinyarwanda - Genius Empire

ORDER FORM

This order requires the WhatsApp application.

Order now