Ibisakuzo nyarwanda - Igice cya 7
SAKWE SAKWE!- Hagarara hakuno mpagarare hakurya duterane ibidashyika = Ibipfunsi
- Hagarara mu itahe nanjye mpagarare mu itongo = Intashya
- Hagarara mu mpinga uhamagare wa mugabo w’urugangazi uti : Minyaruko ya Nyamikenke aragusize = Amata n’umutsima,
- Hagarara mu mpinga uhamagare wa mugabo w’urugangazi uti : Minyaruko ya Nyamikenke aragusize = Inyama n’umutsima
- Hagarara mu mpinga uhagaritswe n’umugabo utakuruta = Imbaragasa
- Hagati ya Gacu na Mpanga hazi bake = Uruheri mu gihata
- Hakurya biraheneranye = Ibihaza
- Hakurya hena, hakuno hena = Abagore babagara
- Hakurya mu gihuku = Ikizu kitarimo abantu
- Hakurya ngo dondi no hakuno ngo dondi = Abakomyi b’insyo
- Hakurya no hakuno ngo barubaru = Urubura mu masaka
- Hapfuye Senkopfu hasigara Semfunda = Umugondoro w’igishyimbo
- Haruguru ziraterana ay’imbogo = Amahururu y’ababi
- Hepfo aha hanyuze impehe = Inzuki zitagira urwiru,
- Hepfo aha hanyuze impehe = Ingabo zitagira umutware,
- Hepfo aha hanyuze impehe = Inka zidafite imfizi,
- Hepfo aha hanyuze impehe = Abagore batagira abagabo,
- Hepfo aha hanyuze impehe = Abagore batagira ingori
- Hepfo aha rurakubana = Umusaza cyangwa umukecuru n’agashyitsi
- Hepfo isanane haruguru isanane = Amano y’inanga
- Hepfo macibiri haruguru macibiri = Amabondo y’ihene
- Hepfo nyagakambwe na nyagakecuru barapfumbatanye = Igishyitsi cy’umusave n’umubirizi
- Hepfo rurakururana = Impatwe z’umusaza
- Hepfo zirabyina urungora = Urugoyi rw’ibishyimbo
- Hi hi hi = Igikecuru cyisutseho igisururu
- Hirika i Kanombe = Ibitoki mu rwina (mu ntabo)
- Hirya hariya hari imizo n’iminzenzi = Isogo n’inyabutongo
- Hirya karahiye no hino karahiye hasigaye rukumbi rwa Sasa = Inzira
- Hirya nakubira no hino nakubira = Amabondo y’ihene
- Hirya y’ishyamba hari agashahura abagabo = Umusoro
- Hirya umuhanda no hino umuhanda = Ururimi hagati y’amenyo
- Hita i Nyarubuye mpite mu Mbiyo tuzahurire I Nyanza = Urubariro.
Post a Comment
Andika hano igitekerezo cyawe!