Ibisakuzo nyarwanda - Igice cya 8
SAKWE SAKWE!- Ibikaci bikaciraniye muri Nyagafunzo, ibisiga bizapfana umukumo = Amabere y’inkumi
- Ibitugu bya so birarenga urugo = Ikivumvuri
- Ibuka hakurya = Utuzu tw’abashumba
- I Burundi n’i Bunyabungo inama ni imwe = Inkono ku ziko
- Icyambuka uruzi kitagira amaguru = Ijwi
- Icyo nagutuma ntiwakizana = Inyenyeri
- Icyo nashinga ntiwagishingura = Amabyi (umubyindi)
- Icy’ubwoya icy’impwempwe cyagarika impanga mu mpinga ya Bwanacyambwe = Umwungu mu ncoce
- Idodorido = Inda mu ruhara
- Ifuni iracoca urukoro = Ikinwa cya Nyirabarazana
- Igagarigaga = Inda mu ruhara
- Igiharamagara kitubereye ku ruharo = Urugi
- Igihondohondo cy’amaguru munani = Ikigega
- Igihugu cyose iya bitatu = Amashyiga
- Igira hakurya nanjye nigire hakuno duterane injunguto z’imiseke = Urubura
- Igira hino ngusekere = Amashaza akaranze
- Igira hino nshuti = Ikirago (ikiringiti)
- Igira inyuma y’inzu bagupfunde ibirozi = Ibiboga bigaze
- Igira inyuma y’inzu uce inkoni y’umuze n’umunzenzi = Urusogo n’urusogi
- Igira inyuma y’inzu ukube ino = Imigondoro y’ibishyimbo
- Igira inyuma y’inzu ukubitwe n’inkuba = Kubona aho nyokobukwe yiyuhagira
- Igira inyuma y’urugo nkuvumburire impongo impongo itagira umurizo = Umubuyenge w’intosho
- Igira mu mpinga wibuke uwo mwajyanye = Ubuheri mu gihata
- I Gisaka ntibacinyira bangana amacinya = Amenyo
- Igishorankwanzi cyamanutse gihora gikwiza ab’iwanyu bose imigoma = Ikigori
- Igitabo cya Mutara ntawutagishengera = Ikibuguzo,
- Igitabo cya Mutara ntawutagishengera = Igisoro
- Igiteye imbabazi = Ikibwana cy’imbwa
- Igiti kiguye i Nyanza tugikwirwa amashami twese = Ijambo ry’umwami
- Igiti kinini ruhumbanyoni = Inkono ivugirwamo umutsima
- Ihirike naraguharuriye = Imodoka mu muhanda
- Ijoro rirara hehe? = Mu mutima w’inkoko
- Ikibyoya ikibyanwa mu mpinga ya Bwanacyambwe = Icyugu mu ncoce
- Ikigira izina ntikigira ibara = Umuyaga
- Ikiri aho ni cyo kiri i Burundi = Ipfundo ry’urudodo
- Ikitagira amaraso = Igishorobwa
- Ikiyongoyongo cya Nyirabayogoma kiruka ikijya epfo n’ikijya-ruguru = Umuriro mu muyaga
- Iriboneye ntiryica = Ibere ry’inkumi
- Iri waribonye he? = Umurara w’uburo
- I Mabara zirarabagirana = Impururu z’umutindi
- Imana y’ i Burundi irashoka ntikuka = Agahinda ku mutima
- Imana y’ishyanga irabagira mu ishyamba = Ishavu
- Imanika mahahara imanura amahano kwa mfura zitarya = Inzugi z’imigano,
- Imanika mahahara imanura amahano kwa mfura zitarya = Umukokwe
- Imbehe za Nyirabangana zingana zose = Isi n’ijuru
- Imbere ndi imanzi, inyuma ndi umwanzi = Ikinyagu
- Imbere ndi imanzi n’inyuma ndi imanzi = Icyansi,
- Imbere ndi imanzi n’inyuma ndi imanzi = Akanyita k’uruhu
- Impfumbatiza butoki ya Sebutama ironsa butatu = Umwambi mu ruge
- Imikara y’i irabira rikarenga = Ibyiyoni
- Imikorere ya Nyiranzana nagize ngo ibiryo bye ntibizaribwa none ndatora n’urwo hasi = Inzuki n’ubuki
- Imisozi irahiye hasigaye rukumbi rwa Shaza = Umugina,
- Imisozi irahiye hasigaye rukumbi rwa Shaza = Inzira
- Imisozi irashika ibikanu = Abahizi
- Imisozi irashya Rukaba yo ntishya = Urutare
- Imisozi iriyorosa ubugondo = Ibihu,
- Imisozi iriyorosa ubugondo = Inzuki
- Imisozi iriyorosa ubugondo = Intoki
- Imisozi yarahiye isiga inkuba n’imiheto = Igitare
- Imivumu y’iwacu ni ruhumbanyoni = Inzara
- Imparakajosi ya Nyamujyana, impara ironsa batanu = Umuheto n’imyambi
- Impeta Kajiga ya Rujinja ironsa umunani = Injishi n’igisabo
- Indigita –gitaka intahira y’urugo = Ikijumba
- Ingabo yanjye Yuma ihagaze = Urusenge
- Ingobyi ngari ni yo impekera abana = Ubwato
- Ingarukira y’umuvumu yameze mu kivure = Urusogo mu mukokwe
- Inka yanjye ishiturwa n’abagenzi = Icyiyoni
- Inka yanjye irishiriza ku nkombe ntitembe = Akanyoni karitse ku nzira
- Inka yanjye irishiriza mu mishito igataha mu mishito = Ururimi
- Inka yanjye ndayibaga igakwiza abagore banjye bose inkanda = Ikigorigori
- Inka yanjye yahindutse urwirungu = Igiko gihiriye mu ruhira
- Inka zanjye zaragiye zigarukira mu mpinga y’abankunda = Umuyaga
- Inka zanjye zaragiye zirarima zirarimagura = Inda mu nnyo
- Inkongoro iratema ikijya-ruguru = Umuheha
- Inkongoro ya Dodo inyweramo Dodo wenyine = Umwobo w’impiri
- Inkota y’ishyari irahigira mu ishyamba yonyine = Agahinda ku mutima
- Inkuba ebyiri zihindiye i Bwishaza = Inzuho ebyiri mu ntango
- Inkuba ikubita ikwerekeje umugongo = Umuheto
- Inkuba ikubita ku butaka ya rukika abayimira = Ikijumba
- Inkuba irarenga = Isha mu ibanga
- Inkuba-rugo = Inkangara
- Inkuru nziza ivuye i Burayi = Inzara z’uruhinja
- Ino karahari n’i Kongo karahari = Ifaranga
- Inshyimbo y’iminsi yegekwa mu mfuruka = Uruhindu rw’indushyi
- Intukutuku inyamubande = Amahundo
- Inyabubiri inyabutatu babara ntibayishobore = Amaguru ya muhuhirizi
- Inyabune ya butanu yagiye kwenda inani kwa mirongo inani = Imirya y’inanga
- Inyabutatu ya butanu ku ngoyi imwe = Imyungu ku ruyuzi
- Inyagarinyangari ban aba mama = Amazi ku rukangaga
- Inyuma ya Gacu barahima intebu = Uruheri mu gihata
- Inyuma ya Ndiza urwenge rurahonya = Inda mu ruhara
- Inyuma y’inzu zirabyina inkora = Urugoyi rw’ibishyimbo
- Inyama y’urusaku mu rugo rw’imiseke imbere i Nyamagana = Ururimi
- Inyumba isakaje ibyuma = Ikinyogote
- I Nyarukomba baratema = Ubuheri mu gihata
- Inzira ijya ibunyokorome yasiba wahwera = Inzira ijya mu kigega
- Inzira ijya i Burundi igenda amagorigondi = Imyobo y’ifuku,
- Inzira ijya i Burundi igenda amagorigondi = Urwanwa rw’umuhoro
- Inzovu rubunga itaha mu mwobo = Ikidasesa
- Inzu yanjye nayisakariye ku nkingi imwe = Icyobo
- Inzu yanjye ntigira umuryango = Igi ry’inkoko
- Inzu yanjye yuzuzwa n’urubariro rumwe = Icyibo
- Ipikipiki mu gupiga nyoko wangana iki? = Inda mu ruhara
- Irengerenge = Inzogera
- Ishenyi isenya urw’undi ihora mu rwugururiro = Umusambane
- Isuka irokoye niyo ihinga neza = Ikinwa cya Nyirabarazana
- Ishyamba ritanze umwezi = Ibarizo ry’ingoma
- Iteze neza ntiyica = Ibere ry’inkumi
- Iwacu duteze ingori twese = Umugengararo w’amasaka
- Iwacu twikwije impindu twese = Imirizo y’imbeba
- Iwacu twicaye twese = Intebe
- Iy’uruvurivundi, iy’uruvurivuri iyo bakubita ivu rigatuma = Ikinyugunyugu
- Izo ntoki zinsaba ugira ngo ndaziha = Imyenge y’inzu
Post a Comment
Andika hano igitekerezo cyawe!