WhatsApp

Uturemajambo n'isesengura ry'amagambo mu kinyarwanda

shape image

Uturemajambo n'isesengura ry'amagambo mu kinyarwanda

 

IYIGANTEGO

IBIRIMO

  1. Intego y’izina

-Izina risanzwe

-Izina ryatakaje indomo

-Izina ritagaragaramo indanganteko

-Izina ritagaragaramo indomo n’indanganteko

-Ikomorazina mvazina

-Izina rifite akabimbura / umusuma

-Ikomorazina mvanshinga

-Izina rikomoka ku nshinga

-Izina ry’urusobe

-

  1. Intego ya ntera

-Ibicumbi bya ntera

-Izina ntera

  1. Intego y’ibinyazina

-Ikinyazina nyereka

-Ikinyazina mbanziriza

-Ikinyazina mpamagazi

-Ikinyazina ngenera

-Ikinyazina ngenga

-Ikinyazina cy’inyunge (ngenera ngenga)

-Ikinyazina mbaza

-Ikinyazina ndafutura

-Ikinyazina mboneranteko/ ndanganteko

-Ikinyazina nyamubaro

  1. Intego y’inshinga

-Imbundo isanzwe

-Imbundo ifite indomo (izina)

-Imbundo ifite impakanyi

-Imbundo ifite indangagihe

-Imbundo ifite indangacyuzuzo

-Imbundo ifite ingereka

-Inshinga itondaguye isanzwe

- Inshinga itondaguye mu ntegeko

- Inshinga itondaguye mu ndagihe

- Inshinga itondaguye mu mpitagihe

- Inshinga itondaguye mu nzagihe

-Inshinga mburabuzi / nkene

- Inshinga itondaguye ifite mbanza

- Inshinga itondaguye ifite impakanyi

- Inshinga itondaguye ifite indangacyuzuzo

- Inshinga itondaguye ifite ingereka

- Inshinga itondaguye ifite umusozo waciwemo/ watandukanyijwe

-Ingirwanshinga

IYIGANTEGO

 

                                                                                                                                               I.            INTEGO Y’IZINA

Ubusanzwe uturemajambo tw’izina ni dutatu: Indomo (D), Indanganteko (RT), n’Igicumbi (C)

I.1 IZINA RISANZWE

Izina

Inteko

Intego

Amategeko

Imyeyo

Nt 4

i-mi-eyo

i→y/-J

Abana

Nt 2

a-ba-ana

a→ø/-J

Umwana

Nt 1

u-mu-ana

u→w/-J

Amenyo

Nt 6

a-ma-inyo

a+i→e

Indaro imwe

Nt 9

i-n-raro

r→d/n-

Indaro nyinshi

Nt 10

i-n-raro

r→d/n-

Udutebo

Nt 13

u-tu-tebo

t→d/-GR

Igikarito

Nt 7

i-ki-karito

k→g/-GR

Insina eshatu

Nt 10

i-n-tsina

t→ø/n-s

Impapuro

Nt 10

i-n-papuro

n→m/-p

Imfizi yanjye

Nt 9

i-n-pfizi

n→m/-p, p→ø/m-f

Imbeba zose

Nt 10

i-n-beba

n→m/-b

Imvura

Nt 9

i-n-vura

n→m/-v

Inama yarangiye

Nt 9

i-n-nama/ i-ø-nama

n→ø/-n / Nta tegeko

Inama zabaye

Nt 10

i-n-nama/ i-ø-nama

n→ø/-n / Nta tegeko

Inyoni

Nt 9/10

i-n-nyoni/ i-ø-nyoni

n→ø/-ny / Nta tegeko

Icyayi

Nt 7

i-ki-ayi

i→y/-J, ky→cy mu myandikire

Inzoga

Nt 9/10

i-n-yoga

y→z/n-

Inzugi

Nt 10

i-n-ugi

Hari ibicumbi bifata “z” mu nt 10

Inzuzi (z’amazi)

Nt 10

i-n-uzi

Hari ibicumbi bifata “z” mu nt 10

Inzuzi (ibihaza)

Nt 10

i-n-yuzi

y→z/n-

Inzabya

Nt10

i-n-abya

Hari ibicumbi bifata “z” mu nt 10

Inzembe

Nt10

i-n-embe

Hari ibicumbi bifata “z” mu nt 10

Inzabya

Nt 10

i-n-abya

Hari ibicumbi bifata “z” mu nt 10

Imungu

Nt 9/10

i-n-mungu/ i-ø-mungu

n→ø/-m / Nta tegeko

Imfunguzo

Nt 10

i-n-funguzo

n→m/-f

Inzara (y’ibiryo)

Nt 9/10

i-n-yara

y→z/n-

Inzara (z’amano)

Nt 10

i-n-ara

Hari ibicumbi bifata “z” mu nt 10

Isi

Nt 9

i-ø-si

Nta tegeko

Isaro

Nt 5

i-ø-saro

Nta tegeko

Isusa

Nt 5

i-ø-susa

Nta tegeko

Iriba

Nt 5

i-ø-riba

 Nta tegeko

 

IMPUGUKIRWA:

  1. Iyo ushaka intego y’izina ni byiza guhera ku ndomo, igicumbi hanyuma, indanganteko kuko iyo indomo n’igicumbi byujuje izina ryose indanganteko iba itagaragara neza (-ø-).
  2. Inteko ya 9 ivuga gusa izina riri mu bumwe naho iya 10 ni iy’izina riri mu bwinshi, ni ngombwa cyane kwita ku buryo izina ryakoreshejwe mbere yo kuvuga inteko yaryo.
  3. Amazina akomoka ku nshinga ashobora gusesengurwa ku buryo bubyerekana (isesengura nkomoko)

Ingero:- Indaro : kurara : i-n-rar-o r→d/n-

            - Imfunguzo: gufunga/ gufungura: i-n-fung-ur-y-o n→m/-f, r+y→z

           - Imungu: kumunga : i-n-mung-u n→ø/-m

 

I.2 AMAZINA AFITE INTEGO YIHARIYE

Izina ry’iritirano n’izina ribanjirijwe n’impakanyi “nta” indangahantu “ku na mu” rishobora gutakaza indomo.

Ingero: -Nta muntu wageze mu nama ku kigo cy’amashuri.

            -Perezida wa repubulika yatashye ku mugaragaro inyubako nshya ya banki nkuru.

           

Izina

Inteko

Intego

Amategeko

(u)muntu

Nt 1

ø-mu-ntu

Nta tegeko

(i)Nama

Nt 9

ø-n-nama / ø-ø-nama

n→ø/-n / Nta tegeko

(i)kigo

Nt 7

ø-ki-go

Nta tegeko

Ishati

Nt 9/ 10

i-ø-shati

Nta tegeko

Isima

Nt 9/10

i-ø-sima

Nta tegeko

mama

Nt 1

ø-ø-mama

Nta tegeko

Data

Nt 1

ø-ø-data

Nta tegeko

So

Nt 1

ø-ø-so

Nta tegeko

Se

Nt 1

ø-ø-se

Nta tegeko

Nyina

Nt 1

ø-ø-nyina

Nta tegeko

Nyoko

Nt 1

ø-ø-nyoko

Nta tegeko

 

I.3 AMAZINA AKOMOKA KU YANDI

Iyo uhimbye amazina ushingiye ku bicumbi by’andi mazina asanzwe mu rurimi uba ukoze ikomorazina mvazina.

Ingero:


              Umugabo→Mugabo

              Ingabo  →Ngabo

              Imvura →Samvura

             

              Ishuri  →Umunyeshuri

              Rwanda →Umunyarwandakazi

              Ikirenge  →Uburenge

 


  1. Hari amazina akomoka ku tubimbura: -nya-, nyira-, sa-, se-, -ene-, mu-ka-, -a-,

           


Izina

Inteko

Intego

Amategeko

Umunyamuryango

Nt1

u-mu-nya-ø-mu-ryango

Nta tegeko

Abanyamakuru

Nt2

a-ba-nya-ø-ma-kuru

Nta tegeko

Ikinyamateka

Nt7

i-ki-nya-ø-ma-teka

Nta tegeko

Akanyabugabo

Nt12

a-ka-nya-ø-bu-gabo

Nta tegeko

Umunyagisaka

Nt1

u-mu-nya-ø-ki-saka

k→g/-GR

Umunyeshuri

Nt1

u-mu-nya-i-ø-shuri

a+i→e

nyirinzu

Nt1

nyira-i-n-zu

a→ø/-J

nyirurugo

Nt1

nyira-u-ru-go

a→ø/-J

nyirakanuma

Nt1

nyira-ø-ka-numa

Nta tegeko

nyirurwanda

Nt1

nyira-u-ru-and-a

a→ø/-J, u→w/-J

umunyarwandakazi

Nt1

u-mu-nya-ø-ru-and-a-kazi

u→w/-J

nyirakimonyo

Nt1

nyira-ø-ki-monyo

Nta tegeko

nyirabyatsi

Nt1

nyira-ø-bi-atsi

i→y/-J

sabuhoro

Nt1

sa-ø-bu-horo

Nta tegeko

semasaka

Nt1

se-ø-ma-saka

Nta tegeko

senkima

Nt1

se-ø-n-kima

Nta tegeko

beninka

Nt2

ba-ene-i-n-ka

a→ø/-J, e→ø/-J

Icyenewabo

Nt7

i-ki-ene-u-a-ba-o

i→y/-J, ky→cy mu nyandiko, u→w/-J, a→ø/-J

benurugo

Nt2

ba-ene-u-ru-go

a→ø/-J, e→ø/-J

mukamabano

Nt1

mu-ka-ø-ma-bano

Nta tegeko

mukamwezi

Nt1

mu-ka-ø-mu-er-yi

u→w/-J, r+y→z

mukashyaka

Nt1

mu-ka-ø-ø-shyaka

Nta tegeko

kamanzi

Nt2

ka-a-ø-n-manzi

a→ø/-J, n→ø/-m

rwamagana

Nt11

ru-a-ø-ma-gana

u→w/-J

nyakubahwa

Nt1

nya-ku-ubah-w-a

u→ø/-J

 

  1.    Hari amazina akomoka ku misuma n’inyunge: -kazi, -azi, -kuru, -bukwe, -buja, -rume, -senge

Imisuma sano akenshi ijyana n’uturemajambo nkene dukurikira:

-          Mama - Ma (rume, bukwe, buja, senge)

-          Nyoko

-          Se (buja, bukwe)

-          So – sogo (buja, bukwe, kuru)

-          Nyira (rume, kuru, senge)

  

Izina

Inteko

Intego

Amategeko

Databukwe

Nt 1

ø-ø-data-ø-bu-ko-e

o→w/-J

Mabukwe

Nt 1

ø-ø-ma-ø-bu-ko-e

o→w/-J

Sobukwe

Nt1

ø-ø-so-ø-bu-ko-e

o→w/-J

Nyokobukwe

Nt1

ø-ø-nyoko-ø-bu-ko-e

o→w/-J

Databuja

Nt1

ø-ø-data-ø-bu-ja

Nta tegeko

Mabuja

Nt1

ø-ø-ma-ø-bu-ja

Nta tegeko

Sobuja

Nt1

ø-ø-so-ø-bu-ja

Nta tegeko

Shebuja

Nt1

ø-ø-se-ø-bu-ja

Nta tegeko

Nyirabuja

Nt1

nyira-ø-bu-ja

Nta tegeko

Marume

Nt1

ø-ø-ma-rume

Nta tegeko

Nyokorume

Nt1

ø-ø-nyoko-rume

Nta tegeko

Nyirarume

Nt1

nyira-rume

Nta tegeko

Masenge

Nt1

ø-ø-ma-senge

Nta tegeko

Nyogosenge

Nt1

ø-ø-nyogo-senge

Nta tegeko

Nyirasenge

Nt1

nyira-senge

Nta tegeko

Sekuru

Nt1

ø-ø-se-kuru

Nta tegeko

Sogokuru

Nt1

ø-ø-sogo-kuru

Nta tegeko

Nyirakuru

Nt1

nyira-kuru

Nta tegeko

 

I.4 AMAZINA AKOMOKA KU NSHINGA

Ikomorazina mvanshinga rikoresha imisozo: -yi, -i, -e, -o, -a, -u

 

Izi nshinga zigira ibicumbi by’imvugwarimwe byihariye:


1.      Kuba     -ba-

2.      Guca     -ci-

3.      Kujya    -gi-

4.      Kugwa  -gu-

5.      Guha     -ha-

6.      Gushya  -hi-

7.      Gucya    -ke-

8.      Gukwa   -ko-

9.      Kumwa  -mo-

10.  Kunnya  -ne-

11.  Kunywa  -nyo-

12.  Gupfa     -pfu-

13.  Kurya     -ri-

14.  Gusa       -sa-

15.  Gusya     -se-

16.  Guta       -ta-

17.  Kuva      -vu-


 

Izina

Inteko

Intego

Amategeko

Amataha

Nt 6

a-ma-tah-a

Nta tegeko

Umwanditsi

Nt1

u-mu-andik-yi

u→w/-J, k+y→ts

Ikibazo

Nt7

i-ki-baz-o

Nta tegeko

Umwijuto

Nt3

u-mu-ijut-o

u→w/-J

Ingemu

Nt 9/10

i-n-gem*-u

Nta tegeko

Ibyishimo

Nt8

i-bi-ii-shim-o

i→y/-J, i→ø/-J

Igikoresho

Nt7

i-ki-kor-ish-o

k→g/-GR, i→e/Ce-

Igifashi

Nt7

i-ki-fat-yi

k→g/-GR, t+y→sh

Umukinnyi

Nt1

u-mu-kin-yi

n+y→nny

Umukino

Nt3

u-mu-kin-o

Nta tegeko

UMUSOZO -yi

Umukozi

Nt1

u-mu-kor-yi

r+y→z

Umudozi

Nt1

u-mu-dod-yi

d+y→z

Umuhinzi

Nt1

u-mu-hing-yi

g+y→z

Umuhashyi

Nt1

u-mu-hah-yi

h+y→shy

Umuboshyi

Nt1

u-mu-boh-yi

h+y→shy

Umutesi

Nt1

u-mu-tet-yi

t+y→s

Umubaji

Nt1

u-mu-baz-yi

z+y→j

Umubazi (umubâazi)

Nt1

u-mu-bag-yi

g+y→z

Umubazi (umubazi)

Nt1

u-mu-bar-yi

r+y→z

Umutetsi

Nt1

u-mu-tek-yi

k+y→ts

Umusazi

Nt1

u-mu-sar-yi

r+y→z

Umucuranzi

Nt 1

u-mu-curang-yi

g+y→z

Abunzi

Nt 2

a-ba-ung-yi

a→ø/-J, g+y→z

Abicanyi

Nt2

a-ba-ic-an-yi

a→ø/-J, n+y→ny

Umwishi

Nt1

u-mu-ic-yi

c+y→sh

Inkazi

Nt9/10

i-n-kar-yi

r+y→z

Umuvugizi

Nt1

u-mu-vug-ir-yi

r+y→z

Ubworozi

Nt14

u-bu-oror-yi

r+y→z

Umurwayi

Nt1

u-mu-rwar-yi

r+y→y / r→ø/-y

Umuvuzi (kuvura)

Nt1

u-mu-vur-yi

r+y→z

Umuvuzi (kuvuga)

Nt1

u-mu-vug-yi

g+y→z

Umwiyemezi

Nt1

u-mu-iy-emer-yi

u→w/-J, r+y→z

UMUSOZO -i

Umusyi

Nt1

u-mu-se-i

e→y/-J

Umunywi

Nt1

u-mu-nyo-i

o→w/-J

Umuryi

Nt1

u-mu-ri-i

i→y/-J

Umunnyi

Nt1

u-mu-ne-i

e→y/-J, n+y→nny

Umuhigi

Nt1

u-mu-hig-i

Nta tegeko

Injiji (kujija)

Nt 9/10

i-n-jij-i

Nta tegeko

Injishi (kujisha)

Nt 9/10

i-n-jish-i

Nta tegeko

Umutoni

Nt1

u-mu-ton-i

Nta tegeko

Imboni

Nt9/10

i-n-bon-i

n→m/-b

Urunigi

Nt11

u-ru-nig-i

Nta tegeko

Umuriri (kurira)

Nt3

u-mu-rir-i

Nta tegeko

UMUSOZO -e

Umubumbe

Nt 3

u-mu-bumb-e

Nta tegeko

Ubuhinge

Nt 14

u-bu-hing-e

Nta tegeko

Amadahe

Nt 6

a-ma-dah-e

Nta tegeko

Umuneke

Nt3

u-mu-nek-e

Nta tegeko

Inteme

Nt 9/10

i-n-tem-e

Nta tegeko

Ubukire

Nt 14

u-bu-kir-e

Nta tegeko

Uburere

Nt 14

u-bu-rer-e

Nta tegeko

Amakare

Nt 6

a-ma-kar-e

Nta tegeko

Umuhate

Nt3

u-mu-hat-e

Nta tegeko

Imyigishirize

Nt4

i-mi-ig-ish-ir-ir-y-e

i→y/-J, r+y→z

Imyigire

Nt4

i-mi-ig-ir-e

i→y/-J

Imibanire

Nt4

i-mi-ba-an-ir-e

a→ø/-J

Imibarire

Nt4

i-mi-bar-ir-e

Nta tegeko

Imiterere

Nt4

i-mi-ter-ir-e

i→e/Ce-

Indonke

Nt10

i-n-ronk-e

r→d/n-

Indumane

Nt9/10

i-n-rum-an-e

r→d/n-

Amashimwe

Nt6

a-ma-shim-w-e

Nta tegeko

Imiturire

Nt4

i-mi-tur-ir-e

Nta tegeko

Imivugirwe

Nt4

i-mi-vug-ir-w-e

Nta tegeko

Ingorane

Nt9/10

i-n-gor-an-e

Nta tegeko

imbeshyerwe

Nt9

i-n-beshy-ir-w-e

n→m/-b, i→e/Ce-

UMUSOZO -o

Urubambo

Nt 11

u-ru-bamb-o

Nta tegeko

Urudodo

Nt 11

u-ru-dod-o

Nta tegeko

Urusyo

Nt 11

u-ru-se-o

e→y/-J

Umuhigo

Nt 3

u-mu-hig-o

Nta tegeko

Ihaho

Nt 5

i-ø-hah-o

Nta tegeko

Indyo

Nt 9/10

i-n-ri-o

r→d/n-, i→y/-J

Urujijo

Nt 11

u-ru-jij-o

Nta tegeko

Ububiko

Nt 14

u-bu-bik-o

Nta tegeko

Umukamo

Nt 3

u-mu-kam-o

Nta tegeko

Umukino

Nt 3

u-mu-kin-o

Nta tegeko

Isaso

Nt 9

i-ø-sas-o

Nta tegeko

Umuheto

Nt 3

u-mu-het-o

Nta tegeko

Imbazo

Nt 10

i-n-baz-o

n→m/-b

Urwengero

Nt 11

u-ru-eng-ir-o

u→w/-J, i→e/Ce-

Umuhahano

Nt 3

u-mu-hah-an-o

Nta tegeko

Igikoresho

Nt 7

i-ki-kor-ish-o

k→g/-GR, i→e/Co-

Insyo

Nt10

i-n-se-o

e→y/-J

Imboho (kuboha)

Nt9/10

i-n-boh-o

n→m/-b

Imibonano

Nt4

i-mi-bon-an-o

Nta tegeko

Imfunguzo

Nt10

i-n-fung-ur-y-o

n→m/-f, r+y→z

Indoro (kurora)

Nt9/10

i-n-ror-o

r→d/n-

Agasusuruko

Nt12

a-ka-susuruk-o

k→g/-GR

Igitariro

Nt7

i-ki-tar-ir-o

k→g/-GR

UMUSOZO -a

Ikama

Nt 5

i-ø-kam-a

Nta tegeko

Amataha

Nt 6

a-ma-tah-a

Nta tegeko

Amakenga

Nt 6

a-ma-keng-a

Nta tegeko

Amateshwa

Nt 6

a-ma-ta-ish-w-a

a+i→e

Ubukirigitwa

Nt14

u-bu-kirigit-w-a

Nta tegeko

Ubuhanga

Nt14

u-bu-hang-a

Nta tegeko

UMUSOZO -u

Umweru (kwera)

Nt3

u-mu-er-u

u→w/-J

Igihemu (guhema)

Nt7

i-ki-hem-u

k→g/-GR

Imungu (kumunga)

Nt3

i-n-mung-u

n→ø/-m

Imyeru

Nt4

i-mi-er-u

i→y/-J

Amacumu

Nt6

a-ma-cum-u

Nta tegeko

 

I.4 AMAZINA Y’URUSOBE

 

Izina

Inteko

Intego

Amategeko

Amavuzanduru

 

a-ma-vug-y-a-ø-n-ruru

g+y→z , r→d/n-

Umutegarugori

 

u-mu-teg-a-ø-ru-gori

Nta tegeko

Iburasirazuba

 

i-bu-ras-ir-a-ø-ø-zuba

Nta tegeko

Iburengerazuba

 

i-bu-reng-ir-a-ø-ø-zuba

i→e/Ce-

Amajyepfo

 

a-ma-gi-a-epfo

i→y/-J, gy→jy mu nyandiko , a→ø/-J

Amajyaruguru

 

a-ma-gi-a-ruguru

i→y/-J, gy→jy mu nyandiko

Abagiraneza

 

a-ba-gir-a-neza

Nta tegeko

Uturemajambo

 

u-tu-rem-a-ø-ø-jambo

Nta tegeko

Umuvandimwe

 

u-mu-vu-a-ø-n-da-i-mwe

u→w/-J, a→ø/-J

Umugiraneza

 

u-mu-gir-a-neza

Nta tegeko

Umwemeragato

 

u-mu-emer-a-ka-to

u→w/-J, k→g/-GR

Ikinamico

 

i-ø-kin-a-ø-mi-co

Nta tegeko

Abarenzamase

 

a-ba-reng-y-a-ø-ma-se

g+y→z

Umuzirazuba

 

u-mu-zir-a-ø-ø-zuba

Nta tegeko

Umuhuzabikorwa

 

u-mu-hur-y-a-ø-bi-kor-w-a

r+y→z

Ikibonezamvugo

 

i-ki-bon-ir-y-a-ø-n-vug-o

i→e/Co-, r+y→z, n→m/-v

Umwihanduzacumu

 

u-mu-ii-hand-ur-y-a-ø-ø-cumu

u→w/-J , r+y→z

Abarwanashyaka

 

a-ba-rwan-a-ø-ø-shyaka

Nta tegeko

Igenamajwi

 

i-ø-gen-a-ø-ma-jwi

Nta tegeko

Abategarugori

 

a-ba-teg-a-ø-ru-gori

Nta tegeko

Ikiryambeba

 

i-ki-ri-a-ø-n-beba

i→y/-J, n→m/-b

Umugwagasi

 

u-mu-gu-a-ø-ka-si

u→w/-J, k→g/-GR

Imbamutima

 

i-n-ba-a-ø-mu-tima

n→m/-b, a→ø/-J

Imbonezamuryango

 

i-n-bon-ir-y-a-ø-mu-ryango

n→m/-b, i→e/Co-, r+y→z

Inzirakarengane

 

i-n-zir-a-ø-ka-reng-an-e

Nta tegeko

Umugiranabi

 

u-mu-gir-a-nabi

Nta tegeko

 

 II.            INTEGO YA NTERA

Ntera igira uturemajambo tubiri gusa: Indangasano (RS) n’igicumbi (C) kandi ikagira ibicumbi byayo byihariye, bidahinduka.

Indanganteko y’izina rijyana/ riri kumwe na ntera ni yo ntera ifataho indangasano yayo. Ntera n’izina igaragiye bishobora guhuzwa n’inshinga “KUBA”.

 

IBICUMBI

INGERO

INTEGO

AMATEGEKO

1.

/- inshi

Amazi menshi

ma-inshi

a+i→e

2.

/- iza

Umukobwa mwiza

mu-iza

u→w/-J

3.

/- gari

Ibyumba bigari

bi-gari

Nta tegeko

4.

/- ke

Abana bake

ba-ke

Nta tegeko

5.

/- keya

Abana bakeya

ba-keya

Nta tegeko

6.

/- toya

Umusore mutoya

mu-toya

Nta tegeko

7.

/- to

Igiti gito

ki-to

k→g/-GR

8.

/- toto

Igiti gitoto

ki-toto

k→g/-GR

9.

/- to-to

Iriba ritorito

ri-to-ri-to

Nta tegeko

10.

/- zima

Umuntu muzima

mu-zima

Nta tegeko

11.

/- shya

Urugo rushya

ru-shya

Nta tegeko

12.

/- shyashya

Umwenda mushyashya

mu-shyashya

Nta tegeko

13.

/- bi

Urugi rubi

ru-bi

Nta tegeko

14.

/- nini

Amasaka manini

ma-nini

Nta tegeko

15.

/- kuru

Amashuri makuru

ma-kuru

Nta tegeko

16.

/- tagatifu

Urugo rutagatifu

ru-tagatifu

Nta tegeko

17.

/- hire

Urugendo ruhire

ru-hire

Nta tegeko

18.

/- gufi

Umukobwa mugufi

mu-gufi

Nta tegeko

19.

/- re-re

Umugabo muremure

mu-re-mu-re

Nta tegeko

20.

/- bisi

Agati kabisi

ka-bisi

Nta tegeko

21.

/- taraga

Umukozi mutaraga

mu-taraga

Nta tegeko

22.

/- sa

Ibijumba bisa

bi-sa

Nta tegeko

23.

/- sa-sa

Uburo busabusa

bu-sa-bu-sa

Nta tegeko

24.

/- tindi

Umutego mutindi

mu-tindi

Nta tegeko

25.

/- niya

Agasimba kaniya

ka-niya

Nta tegeko

26.

/- nuya

Agasimba kanuya

ka-nuya

Nta tegeko

27.

/- nzinya

Agasimba kanzinya

ka-nzinya

Nta tegeko

28.

/- niniya

Agasimba kanzinya

ka-nzinya

Nta tegeko

29.

/- nunuya

Agasimba kanunuya

ka-nunuya

Nta tegeko

30.

/- niniriya

Agasimba kaniniriya

ka-niniriya

Nta tegeko

31.

/- nziginya

Udushaza tunzinya

tu-nzinya

Nta tegeko

32.

/- nzunyu

Ishaza rinzunyu

ri-nzunyu

Nta tegeko

33.

/- nzugurunya

Agati kanzugurunya

ka-nzugurunya

Nta tegeko

34.

/- gufiya

Umuntu mugufiya

mu-gufiya

Nta tegeko

35.

/- keya

Amazi makeya

ma-keya

Nta tegeko

36.

/- toya

Ikaramu ntoya

n-toya

Nta tegeko

 

NTERA ITISANISHIJE

 

 

/-to

Umubyeyi gito

ki-to

k→g/-GR

 

/-sa

Ibigori gusa

ku-sa

k→g/-GR

 

 III.            INTEGO Y’IBINYAZINA

Iyo ibinyazina byisanisha ku mazina biri kumwe cyangwa bisimbuye, byifashisha indakinyazina/ indangasano 16 zikurikira: u, ba, u, i, ri, a, ki, bi, n, n, ru, ka, tu, bu, ku, ha.  

 

III.1 IKINYAZINA NYEREKA

 

Inteko

RS

/- ø

/- no

/- o

/- riya

/- rya

/- a

1.

u

Uyu mwana

u-yu-ø

Uno

u-no

Uwo

u-o

Uriya

u-riya

Urya

u-rya

Wa

u-a

2.

ba

Aba bagabo

a-ba-ø

Bano

ba-no

Abo

a-ba-o

Bariya

ba-riya

Barya

ba-rya

Ba

ba-a

3.

u

Uyu mugezi

u-yu-ø

Uno

u-no

Uwo

u-u-o

Uriya

u-riya

Urya

u-rya

Wa

u-a

4.

i

Iyi migezi

i-yi-ø

Ino

i-no

Iyo

i-i-o

Iriya

i-riya

Irya

i-rya

Ya

i-a

5.

ri

Iri riba

i-ri-ø

Rino

ri-no

Iryo

i-ri-o

Ririya

ri-riya

Rirya

ri-rya

Rya

ri-a

6.

a

Aya mata

a-ya-ø

Ano

a-no

Ayo

a-a-o

Ariya

a-riya

Arya

a-rya

Ya

a-a

7.

ki

Iki kibindi

i-ki-ø

Kino

ki-no

Icyo

i-ki-o

Kiriya

ki-riya

Kirya

ki-rya

Cya

ki-a

8.

bi

Ibi bitoki

i-bi-ø

Bino

bi-no

Ibyo

i-bi-o

Biriya

bi-riya

Birya

bi-rya

Bya

bi-a

9.

i

Iyi hene

i-yi-ø

Ino

i-no

Iyo

i-i-o

Iriya

i-riya

Irya

i-rya

Ya

i-a

10.

zi

Izi hene

i-zi-ø

Zino

zi-no

Izo

i-zi-o

Ziriya

zi-riya

Zirya

zi-rya

Za

zi-a

11.

ru

Uru rwara

u-ru-ø

Runo

ru-no

Urwo

u-ru-o

Ruriya

ru-riya

Rurya

ru-rya

Rwa

ru-a

12.

ka

Aka kana

a-ka-ø

Kano

ka-no

Ako

a-ka-o

Kariya

ka-riya

Karya

ka-rya

Ka

ka-a

13.

tu

Utu duti

u-tu-ø

Tuno

tu-no

Utwo

u-tu-o

Turiya

tu-riya

Turya

tu-rya

Twa

tu-a

14.

bu

Ubu bwato

u-bu-ø

Buno

bu-no

Ubwo

u-bu-o

Buriya

bu-riya

Burya

bu-rya

Bwa

bu-a

15.

ku

Uku kuboko

u-ku-ø

Kuno

ku-no

Uko

u-ku-o

Kuriya

ku-riya

Kurya

ku-rya

Kwa

ku-a

16.

ha

Aha hantu

a-ha-ø

Hano

ha-no

Aho

a-ha-o

Hariya

ha-riya

Harya

ha-rya

Ha

ha-a

 

 

Byerekana ibiri hafi

Byerekana ibiri kure

Byibutsa icyo mwabonye

 

III.2 IKINYAZINA MBANZIRIZA

Gisimbura/ gihagararira izina ribanjirije inshinga kandi kikagira buri gihe igicumbi /- ô (yumvikanaho isaku nyejuru)

 

Inteko

RS

Ikinyazina mbanziriza

Intego

Amategeko

1.

u

Uwo nabyaye arananiye

u-u-o

u→w/-J

2.

ba

Abo nshaka ndababonye

a-ba-o

a→ø/-J

3.

u

Uwo nzahinga uzera

u-u-o

u→w/-J

4.

i

Iyo mfite ni umukara

i-i-o

i→y/-J

5.

ri

Iryo tuvomaho ryakamye

i-ri-o

i→y/-J

6.

a

Ayo ikamwa araryoha

a-a-o

a→y/-J

7.

ki

Icyo nokeje ubu cyahiye

i-ki-o

i→y/-J, ky→cy mu nyandiko

8.

bi

Ibyo abasaba byose mubikore

i-bi-o

i→y/-J

9.

i

Iyo nahawe ubu irahaka

i-i-o

i→y/-J

10.

zi

Izo nkoresha zarashaje

i-zi-o

i→ø/-J

11.

ru

Urwo mfite rufungura hano

u-ru-o

u→w/-J

12.

ka

Ako yabyaye karashimishije

a-ka-o

a→ø/-J

13.

tu

Utwo natemye ntiturera

u-tu-o

u→w/-J

14.

bu

Ubwo nahinze bwareze

u-bu-o

u→w/-J

15.

ku

Uko navunitse ni uku

u-ku-o

u→ø/-J

16.

ha

Aho dutuye si kure

a-ha-o

a→ø/-J

17.

ku

Uko

u-ku-o

a→ø/-J

18.

mu

Umwo

u-mu-o

u→w/-J

19.

i

Iyo

i-i-o

i→y/-J

 

III.3 IKINYAZINA MPAMAGAZI

Ni ikinyazina gifite ingingo yo guhamagara. Kibanziriza izina ry’igihamagawe ndetse kikanaritesha indomo iyo riyifite. Iryo zina kandi rikurikirwa n’ikinyazina ngenga bityo kikagira inyito itsindagiriza.

Ikinyazina mpamagazi kiba muri ngenga ya kabiri gusa, mu bumwe cyangwa mu bwinshi bitewe n’ijambo gisobanura. Kigira indangasano “u- na “mu-”n’igicumbi /-a

 

Ngenga

Ikinyazina

Intego

Amategeko

2. Ubumwe

Wa nka we kuki wona?

u-a

u→w/-J

2. Ubwinshi

Mwa bagabo mwe muruhuke.

mu-a

u→w/-J

 

III.4 IKINYAZINA NGENERA

Gihuza amazina abiri yuzuzanya kandi afitanye isano, izina n’imbundo, izina n’indangahantu ndetse n’izina n’ikinyazina nyamubaro. Ni cyo kinyazina gikatwa iyo gikurikiwe n’izina ritangirwa n’inyajwi.

Kigira ibicumbi bibiri gusa /-o na /-a

 

Inteko

RS

/- a

Intego

/- o

Intego

1.

u

Umwana wa Kamana

u-a

Umwana wo gutuma

u-o

2

ba

Abana ba Kamana

ba-a

Abana bo gutuma

ba-o

3.

u

Umurima w’ibijumba

u-a

Umweyo wo gukubura

u-o

4.

i

Imirima ya marume

i-a

Imyeyo yo gukubura

i-o

5.

ri

Ishuri rya NEGA

ri-a

Ishuri ryo kwigiramo

ri-o

6.

a

Amashuri ya Leta

a-a

Amashuri yo kwigiramo

a-o

7.

ki

Icyambu cya Mombasa

ki-a

Ikigori cyo gutera

ki-o

8.

bi

Ibijumba by’umutuku

bi-a

Ibirayi byo gutera

bi-o

9.

i

Imodoka ya Kayihura

i-a

Imodoka yo gutwara abantu

i-o

10.

zi

Inka za data

zi-a

Inka zo korora

zi-o

11.

ru

Urupapuro rwa Kalisa

ru-a

Urupauro rwo kwandikaho

ru-o

12.

ka

Akana k’Imana

ka-a

Akana ko kumfasha

ka-o

13.

tu

Udukweto tw’umukara

tu-a

Udukweto two guhanagura

tu-o

14.

bu

Ubwato bwa Kenya

bu-a

Ubwato bwo kurobesha

bu-o

15.

ku

Ukuguru kwa Manzi

ku-a

Ukuguru ko kozwa

ku-o

16.

ha

Ahantu h’ubuyobozi

ha-a

Ahantu ho guturwa

ha-o

 


Post a Comment

Andika hano igitekerezo cyawe!

Insigamigani

5/3/feat-grid

Imyidagaduro

5/3/post-per-tag

GENIUS EMPIRE

GENIUS EMPIRE ni urubuga nyarwanda rugamije gushishikariza abanyarwanda bakiri bato, gukunda gusoma no kwandika binyuze mu nkuru zishingiye ku buzima bw'abanyarwanda. GENIUS EMPIRE kandi yorohereza abakiri bato kumenya byinshi mu byigwa mu isomo ry'ikinyarwanda hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibyo twamenye nibyo bigena uko tuzabaho.

Post Bottom Ad

YouTube

Videos

6/3/feat-videos

Inkuru

3/3/feat-grid

Ubuvanganzo

5/3/feat-grid

Header Ads

Izigezweho

Imigani

5/3/feat-grid

Umuco

5/3/post-per-tag

IBYICIRO

1 (1) 3 (11) amateka (1) ibisakuzo (11) imigani (6) imyandikire (1) insigamigani (40) iyigantego (1)

IBIGEZWEHO

5/ibisakuzo/feat-slider

Ibitekerezo

3/recent-comments

Post Top Ad

INKURU

4/ibisakuzo/post-per-tag

Main Slider

5/slider-recent

IBISAKUZO

4/ibisakuzo/post-per-tag

IBISAKUZO

3/ibisakuzo/post-per-tag

Ibigezweho

3/recent-posts
© Copyright 2023 Kinyarwanda - Genius Empire

ORDER FORM

This order requires the WhatsApp application.

Order now