WhatsApp

Ibisakuzo nyarwanda - Igice cya 1

shape image

Ibisakuzo nyarwanda - Igice cya 1


 SAKWE SAKWE!

Abagwabiro bashinze inteko = Umucaca
Abakobwa banjye babyina bose = Imirya y’inanga

Abakobwa ba Ruhinda baturutse ikuzimu bambaye inyonga = Insina

Abakobwa beza baranaga amajosi = Urugoyi rw’ibishyimbo

Abambari ba Ruhinda bambariye inzogera ikuzimu = Imigozi y’ibijumba

Abambari ba Ruhinda bambariye inzogera ikuzimu = Inkwana z’amateke

Abambarantama ba Ntaragonda batwara amacumu bayacuritse = Imirizo y’inka

Abana b’abarundi barasana bakiri bato = Ifurwe

Abana ba mukeba bambaye imigoma bose = Ibigori

Abana banjye bangana bose = Ifundi

Abana banjye bavuyemo umwe ntiwabimenya = Akatsi ko ku nzu

Abana banjye bikwije impindu bose = Imirizo y’imbeba

Abana b’iwacu bicaye ku ntebe imwe = Intoki

Abana b’umwami baratanguranwa mu ngoma = Inshunzi mu cyansi

Abana b’umwami bicaye ku ntebe imwe = Inkwana z’amateke

Abarezi babiri bahuriye mu iriba = Inshunzi z’amata mu cyansi

Abasore b’i Gisaka barasana bakiri bato = Igisura

Abatutsi barebare baturutse i Ruganda = Imvura

Abazungu b’i Bujumbura baca urubanza bunamye = Imigondoro y’ibishyimbo

Abeza bararamukanya = Ikinyamushongo

Agacwende kanjye kabaye kure mba ngukoreyemo = Ukwezi

Agakecuru Nyarudindiri kamanutse i Gacu na Mpanga kikoreye imigoma itanu = Umusambi
Agakoni kanjye ka rutigatiga nashaka nagatura umwami = Ingabo y’ubuki
Agakono k’iwacu ni imbungira-mihigo = Agakono k’amanywa
Agatiritiri kaje kaduruza, kaje kazatina umugabo = Umusoro
Aha hari agati kadacanwa = Isekuru
Aha hari agati kadacanwa = Intebe
Aha hari agati kadacanwa = Igisabo
Aha hari agati kadacanwa = Imbehe
Aha hari agati kadacanwa = Umwashi
Aha hari agati kadacanwa = Umuvure
Aha hari ubugenge bwatuma, wasera mu ruzi akanzura? –Wacana mu ruzi umuriro ukaka? Watambana ingabo mu rutara? = Radiyo
Aho Mutara na Mutaga barasaniye haracyari ibishishibano = Inkwana z’amateke
Aho ndi aha ndareba mu mahaha ya Nkoronko = Ikigega kirimo ubusa
Aho Rugondo yabagiwe ntihateze kuzashira ibinure = Inkwana z’amateke
Aho umugabo ahinze ntasarura = Imbaragasa
Aho wabereye iri wararibonye? = Ubukumi bwa so na nyoko
Aho wabereye wari waterera Muhangiro? = Ikirunga
Aho wabereye wataramye ku Karubanda? = Uburiri bw’umwami
Akababaje umugabo kamurenza impinga = Ifaranga
Akabingo nyamwishyigure = Ishyari ntiriba rito
Akaguru k’umuringa akaboko k’umuringa byaterana byabyara umuyumbu = Igihondohondo
Akangaratete ka terera tugende dore umunsi uragiye = Igare
Akatagira inka ntikagire umugeni kagura iki ? = Agahanga k’ihene
Ak’imitana ak’imitari kararenze mu mpinga = Akanyugunyugu
Aka kagabo ni gato kakwirukana so = Ivubi
Aka kagabo ni gato kakwirukana so = Uruyuki
Aka kayira kasiba twashira twese = Inzira ijya mu kigega
Aka kagabo kakwica so = Agahwa mu rwondo
Aka kariza so = Akanyarirajisho
Akari inyuma ya Ndiza urakazi? = Inyana iri mu nda ya nyina
Akamarimari ka Mparabanyi kaje kamara abagabo gaturutse inyuma y’ijuru = Ifaranga
Aka Matana aka Matananya karabwiriza inka mu gikombe = Akanyugunyugu
Akarago kanjye kazinze neza = Umwumba w’urukoma
Akavumu k’iwacu ni imbungira-mihigo = Akayonga k’amanywa
Akavumu k’iwacu ni imbimburamahina = Akabehe karagurirwaho
Akavumu k’iwacu ni imbimburamahina = Umusore ubungira inkumi
Akayuriyuri ka ntibazirikana inshuti y’urupfu = Ibitotsi
Akebo ka Dede kariramo Dede wenyine = Umwobo w’inzoka
Akigize umugozi kakigira umuganda kagashyira umwami mu murwa = Umuhotora
Akigize umugozi kakigira umuganda kagashyira umwami mu murwa = Umuhoro
Ako nateye i Mwonga ntikaravayo = Akajyo batereye munsi y’urugo
Amabuye ya Nyarubuyenge wayabara ntiwayashobora = Ukwezi n’inyenyeri
Amasaka y’i Murera atukura atarera = Ubuguru bw’inyamanza
Amenyo abiri = Ibikingi by’amarembo
Ayiii = Umukobwa ureba iwabo hashya
Ayiii = Umukobwa ureba agacumu kishe musaza we
Ayiii = Umukecuru wabuze ikijigo cye
Ayiii = Igikecuru kimennyeho igisururu
Ayo macumu yose araterwa ingabo za Rujende = Ifundi


1 comments:

Andika hano igitekerezo cyawe!

Popular Posts

© Copyright 2024 Kinyarwanda - Genius Empire

ORDER FORM

This order requires the WhatsApp application.

Order now