WhatsApp

Ibisakuzo nyarwanda - Igice cya 2

shape image

Ibisakuzo nyarwanda - Igice cya 2

SAKWE SAKWE!   


  1. Bagatake bagasamaze bakabikire ubwiza bwako = Imanzi mu maribori
  2. Bagiteye icumu gicumba umwotsi = Ikinyugunyugu
  3. Baguhaga akabando warwaye iki? = Igikoro
  4. Bakaribata n’umuhungu we Bajogo = Icyiyone
  5. Bakobwa nararushye = Akarago ko mu irebe
  6. Bandasa bandamira nyir’imoso ndi imanzi = Igihumyo
  7. Banga ingata mbange indi tujye kwikorera ka kaguru ka Dondi i Budaha = Ukuguru kw’imbaragasa
  8. Barateka ntibaminina = Amazi y’inyama
  9. Barugerageze barugere imigozi barushyire hagati y’abagabo = Intore n’umutsima
  10. Bantetere anyuze aha = Umugore utwite
  11. Behu behu !!! = Umwironge
  12. Bibiri ngo piii = Imvura ku iteke
  13. Bicinyigiri bya Bikangaga Bikondo byacuzwe n’abantu = Ibirago
  14. Bigorogoro bya Nyirabigorogonzi, uwo Imana ihaye ntabura gutunga = Isekurume
  15. Bihembyiheru imfizi ya Bigutu = Imiduha
  16. Bihogo bya Birahinda ntitanga iratiza = Imana
  17. Bihubyumye arenze urugo = Icyiyoni
  18. Bijugujugu bya ati : po !!! = Umujugujugu mu ihene
  19. Bikumburanye bibana = Amabere 
  20. Bikumburanye bibana = Ibikingi by’amarembo
  21. Birigita birigita = Imende ku mugezi
  22. Bikumburanye bitazahura = Isi n’ijuru
  23. Birata ntibitana = Amabondo y’ihene
  24. Bisa bidasa = Ururo n’urumamfu
  25. Bisa bidasa = Amasaka n’urukungu
  26. Bireke bifurize = Inkari mu murama
  27. Biromongana mu mpinga ya Janja = Ibicuma ku nkangara
  28. Bisa bitagira isano = Amasaka n’urubingo
  29.  Bisa bitagira isano = Uburo n’urumamfu 
  30. Bisa bitagira isano = Urutoki n’amatembetembe 
  31. Bisa bitagira isano = Amata y’inka n’ay’intama
  32. Bitamba araguye n’ingabo ze zose = Igitoki n’insina bigwanye
  33. Bombori bombori = Urujyo mu nkono
  34. Bucunya butisiga = Ubuzuru bw’imbwa
  35. Buhiri bwa Kamango yakubitaga so amuruta = Uruyuki
  36. Bukaragira Dereri = Intoki z’uruhinja
  37. Buguti buguti = Umusore ubuguta mu ngabo 
  38. Buguti buguti = Umugore ubuguta mu nkanda 
  39. Buguti buguti = Ihene ibugutira amatovu 
  40. Buguti buguti = Inka ibugutira iriba
  41. Buguza ubugumya mbuguze ubuguzi tujye kubuguza ibuguma y’ihene i Bugoyi = Ibuguma y’imbeba
  42. Bundikira tujye i Bwami = Igitsina cy’ububemba
  43. Bune bune yagiye kugura umwenda kwa mirongo itanu = Isekurume
  44. Bwira Rugango uti : Rugahura aragusize = Umutsima n’inyama
  45. Bwiza bupfuye ubusa = Uruhu rw’imbwa
  46. Byagira biti : po !!! = Imfizi y’intama
  47. Byagwa impubi = Impiru n’inuma
  48. Byakora kurya, byakora kuno = Amara
  49. Byumiye mu gasozi = Amabyi y’umushumba


Post a Comment

Andika hano igitekerezo cyawe!

Popular Posts

© Copyright 2024 Kinyarwanda - Genius Empire

ORDER FORM

This order requires the WhatsApp application.

Order now