Ibisakuzo nyarwanda - Igice cya 3
SAKWE SAKWE!- Ca bugufi baragosora = Ifundi mu murama
- Ca bugufi tugeze mu manga = Amaguru y’abagufi
- Ca bugufi turase Bigungira = Umugunguzi
- Ca bugufi turase Rugingira = Ifundi ku rukoma
- Ca bugufi uce nyokobukwe indiba y’innyo = Igikoro
- Cyagize amenyo cyabamaze = Ikinyankari
-
Cyakwica cya Mburamatare = Isitare
- Cya mbiri mbiriri cya mwiza wa so = Igiteke mu nkono
- Cyamutimbatimba cya ngoma y’abatindi = Igitoki n’amakoma
- Cyamusamasama cyamunumanuma inka z’umwami zirasana zirahira = Ikiyiko ku mbehe
- Cyasamye kitaryana = Ikiryango cy’inzu
- Cyatanze umuzungu kwambara karavati = Icyiyoni
- Cyunamiye i Ngozi = Igitoki cyunamiye amabyi
Post a Comment
Andika hano igitekerezo cyawe!