Ibisakuzo nyarwanda - Igice cya 4
SAKWE SAKWE!- Dadari dadari = Inda mu ruhara
- Data aranyishe data wacu arankiza = Ibuye ryica isuka irindi rikayigorora
- Dimba ikwege = Ikiba cy’ubwatsi
- Dore ibitoki bya so ngo biransaba inyama = Ibibonobono
- Dore ibyo bibuno bya nyoko ngo birurira uburiri = Igisabo
- Dore ibyo bitugu bya so ngo birarenga urugo = Ikivumvuri
- Dore iryo shyamba ritabona = Umusatsi w’intabwa
- Dore uriya mugabo urimbana impuzu mu mpinga ya Kinyinya = Ikinyabwoya
- Dupfunye tudupfunyike bene urugo bataraza = Udukongorwa tw’imisigati
- Dimbi idori = Intore mu rwabya
Post a Comment
Andika hano igitekerezo cyawe!