Ibisakuzo nyarwanda - Igice cya 5
SAKWE SAKWE!- Fata agahini mfate akandi tujye gusekura umutanoga = Umusenyi
- Fata agakoni mfate akandi tujye guherekeza Nyamuhirimanga = Umugore utwite
- Fata akebo mfate akandi tujye gusoroma intagwira = Ubwoya bw’inka
- Fata ingata ngukorere sangara = Agakenya k’imbaragasa
- Fata inkoni mfate indi tujye gukubita Rutabyuka ku mukokwe = Igihu
- Fata inkoni ngufi turagiye ku manga = Umusigati
- Fata Kagina tuyirase = Ururo
- Fata sogokuru atagwa mu ruzi = Umucaca
- Fata so ndongore nyoko = Ishoka mu giti
- Fata ubwato mfate ubundi tujye kwambutsa ibitayega = Umugore utwite
- Fata umuhoro mfate undi tujye gutema ikidatemeka = Umuzi w’urutare
Post a Comment
Andika hano igitekerezo cyawe!