Ibisakuzo nyarwanda -Igice cya 10
SAKWE SAKWE!- Kabaga arabagira ku ishyamba = Agahinda mu nda
- Kabatama ku bukoro = Ingata mu ruhira
- Kabatama i Bukoma = Akagata mu rwondo
- Kabandabanda mu murima wa Marara = Imbwa
- Kabindi birima nzagusanga ivomo = Igitonyanga
- Kabudugu = Akadiho k’imbwa
- Kabutimbatimba kabunumanuma ku ngoma ya Gahindiro = Umununi ku itabi
- Kacura bucece = Agacebe k’intama
- Kadiridiri ka Ndirimba hejuru ya Sandarubeti = Umuntu uri ku ipikipiki
- Kagaga iri hagati y’urugano = Ururimi
- Kagaju irasekura umusenyi = Inkware
- Kagaramiye inzira = Agakongorerwa
- Kagema ijuru = Akumba k’urukoma
- Kagera iruje = Ikiziha cy’inzovu
- Kagenda gatonnye kagera i bwami kagatona = Ikinyamunyu
- Kahemema = Akotsi k’abatabazi
- Kahwekera = Agahoro mu ntoki
- Kajugujugu ka Kamara-nkoni mu kugukubita yarakuneshaga = Uruyuki
- Kakubagurira = Akanyita k’uruhu,
- Kakubagurira = Agahinzi kamwe mu murima
- Kakwica kakwigarika akambari ka matene = Agahwa mu rwondo
- Kari agahiru kari agaheto kariyereka imbere ya Nkotanyi = Umwungu mu mbibe
- Kaributumbi kaributurike inomine Patri Kabgayi = Ikirungurira
- Karimo muri ibyo = Akanigi mu ijosi
- Kari n’imyambi kari n’imiheto karahamiriza imbere ya Sambwe = Ikinyugunyugu
- Kari n’inkindi karakina mu gikari = Akayuki
- Karisha gapfukamye = Inda mu mutwe
- Kalisimbi irahongotse = Igisate cy’umutsima
- Kamanutse kibarangura = Akababi k’umuvumu
- Kamanutse kibarangura kati: nkazasubirayo ndakabura data = Agatonyanga
- Kamanutse kavuga amangara = Urusisiro
- Kamennye urutare gataha i Mpushi = Urukwavu
- Kamuhanda ntiwayiterera = Akarizo k’ihene
- Kaniginigi kaniga amazi katora he? = Agashwi k’inkoko
- Kanyonyomba = Amaraso ku murundi,
- Kanyonyomba = Umugezi utemba
- Karabambaje kiradandaje = Ikirago
- Karabuduriye karabuduritse mu mpinga ya Byimana = Intosho mu manga
- Karacunda ngwegwe = Agaseke mu ruzi
- Karagonda isebeya = Akarizo k’ihene
- Karaje n’inkonya n’inkweto ntikazi ko ryavuye = Agahinja
- Karahunda ingabo ya Rujende = Agafundi
- Karakeba, karamasha = Agashyo mu nyama
- Karakurizaga karakurutaga wa duri we! = Akanyarirajisho
- Kararima na Mwimanyi = Akanyoni gatwawe n’amazi
- Karashonda umuhanda = Umuhunda
- Karatambana inyama itukura = Isake
- Karatemba shyashyari = Umusaza ku cyahi,
- Karatemba shyashyari = Amaraso ku murundi
- Karatemba shoshori = Akishywa mu rutoki
- Karatona i bwami = Akagorigori
- Karavuga indwi katagira n’umwe = Agasuzi
- Karavuga ruhama = Akamangu mu muvumu
- Karavugira i Bumpanika = Akagasire ku rusyo
- Karavugira i Tanama = Inshunzi mu cyanzi
- Karazigurira = Akazizi k’amata
- Karazigurira = Umuhiro ku ntango,
- Karazigurira = Urubariro rw’inzu,
- Karazigurira = Ihene izigurira ku kigega,
- Karazigurira = Umwana uzigurira ku mugina.
- Karekare muka Karema = Umuheha mu buki,
- Karekare muka Karema = Agasave mu rutoki
- Karenze impinga kannya ibuye = Umuhumetso
- Karera dee!! = Akaganza k’uruhinja
- Karuhura mukuru w’urupfu = Ibitotsi
- Karusha umuntu kurunga = Uruyuki
- Kashira amanga karakanyagwa = Agacumu kica inkurikirane,
- Kashira amanga karakanyagwa = Akobo kavuna imbyeyi,
- Kashira amanga karakanyagwa = Agasazi kagwa ku ruhanga rw’umwami,
- Kashira amanga karakanyagwa = Icumu ryogosha umwami
- Kashubera = Akotsi k’abatabazi,
- Kashubera = Agati mu ruzi,
- Kashubera = Agakwavu,
- Kashubera = Akageni kajya iwabo,
- Kashubera = Agaseke kajya iwabo w’umuntu
- Katemba igogo = Uturaso ku murundi
- Katunga ijuru = Agahundo
- Kati: bambari kati: ba! = Agatonyanga ku kigega
- Kati: jyiii, kati: izibukire = Igishyimbo cy’umutura
- Kati: kaci, kati : Hwi!!! = Agaca mu nkoko
- Kati: diri diri, dore umuhamirizo nakuye kwa Mukore = Urukwavu
- Kati : mbagira butindo = Agahanga k’ifumberi
- Kati : papari kati : pa ! = Akababi k’umuvumu
- Kati : papari kati : pa, inzibukira nayikuye kwa Rwamugenzi = Inkoko mu kigega kirimo ubusa,
- Kati : papari kati : pa, inzibukira nayikuye kwa Rwamugenzi = Imigeri y’isha ku rutare
- Kati :papari kati :pa, mukuru wayo ati : reka ! = Akabuye gahonze isuka akandi kakayigorora
- Kati : poo, kati : borogosho = Agahunda mu itaka
- Kati: poooo! Kati: paaa, mukuru wayo ati: reka! = Akabuye gahonze isuka akandi kakayigorora
- Kati: pyo, Rugambarara ati: naje = Amata n’umutsima
- Karatona ibwami = Akagori
- Katurutse i Bujinja = Agatsinsino k’uruhinja
- Kavuye aha kabatinatina kagera mu gahinga kakibatinaguza = Umusoro
- Kayogoyogo mushiki wa Ntare = Agaheha mu gacuma
- Kazikure irya, kazikure ino kati: ni izanjye na Runana = Umununi ku gicumucumu
- Kenyera tubyine urumasha = Agafuni mu mushike
- Kera imbere kakirabura inyuma kagatona ibwami = Igitoki
- Kera tukiri abambari b’umwami twavugirizaga amayugi ikuzimu = Ibirayi bikiri mu gitaka
- Kibamba imennye urugo = Umucaca
- Kibindigiri ngo zinduka tujye ibwami = Irobe
- Kibuguje i Ndorwa kigarura ingabo kiremera inteko i Munyiginya = Isoro mu mata
- Kibugujengaru kigaruye ingabo kigeze mu mpinga gishinga fene = Ikigori
- Kibwete ahise hariya = Umugore utwite
- Kidimbakweri = Ikiba cy’ubwatsi
- Kidimba cya Muragi umwana w’umuganda ntawe utamugira = Inkoni y’itabi
- Kirigita ikinogori = Isuka mu icukiro
- Kirimba kiva i Nduga nafatiye masunzu mu masumo ya Rusizi n’ubu ndacyahirimba igitutu = ifi
- Kirisha amazuru = Umuvumba
- Kirya ni iki? = Igitsure cya mukeba
- Kigaruje ingogo kigaruje ingabo kirasharaje ku nyanja y’i Karagwe = Ikigori ku nzira
- Kimenyi w’amenyo abiri = Ibikingi by’amarembo
- Kinigirije umugara mu mpinga ya Rusoro = Inopfu
- Kino si igisebe ni myambi = Igikuku
- Kiracunda runete = Ikirizo cy’intama
- Kirahara dudu = Inuma mu kigega
- Kirangamiye ijuru = Igitega
- Kirashoka i Rutonde = Inka mu mpinga
- Kiravunja umukenke = Ikibyindi
- Kiremankwashi cya Nkwakuzi nkubita icyara ngukubite ikindi nyabusa we = Intare
- Kiti tiku kiti dumburi kiti databuja nkumbuye i Rwanda = Umusemburo mu kibindi
- Kivuye i Nduga kiririmba = Ikirizo cy’intama
- Kiza abayumbu ku rugo = Imiyenzi
- Kizuye umugara kijya kubaza iyo kizatabara = Ikinyabwoya
- Ko dutamiye twese hakije nde = Imyashi
- Ko mwiruka muvunnye nde? = Isuri
- Ko uri mukuru wa kera wari wabona ishinya ya Dede? = Ishinya y’urushishi
- Ko uri mukuru wa kera wari wabona umwami w’amenyo abiri? = Ibikingi by’amarembo
- Ko uri muremure wakama ibere rya Rwego? = Icebe ry’imbaragasa
- Ko uri umuhanga wo kurasa warasa indonyi = Inshishi
- Ko urusurumbira uzarwambuka? = Umucaca mu ruzi
- Ko wari ubizi wabikoreye iki? = Kunnya mu ruhira ukabura icyo wihehesha,
- Ko wari ubizi wabikoreye iki? = Kunnya ukayakoramo
- Kuba aharengeye siko kumva = Agasongero
- Kuba mu gisiza ntuhinge uburo ni iki? = Umusambi
- Kuba umurenzi ntushengere ibwami = Igihondohondo
- Kubira so hepfo mukubire haruguru tumwite Rwabuzutu = Umuyaga
- Ku irengerenge ku ididiri ingoma = Inyundo z’abacuzi
- Kujya mu bajiji wari umujiji ? = Umugina mu rufunzo,
- Kujya mu bajiji wari umujiji ? = Umwishywa mu isusa,
- Kujya mu bajiji wari umujiji ? = Ihene mu ntama
- Kuki inkuba ikubita uri inyuma y’umusozi ntiwumve ? = Inzu iguye
- Kuki ujundika inyama ntuzimire (ntuzirye) = Ururimi mu kanwa
- Ku ngoma ya Badiri ngo di = Urubura mu makoma
- Kurara ubuzima ufite inkwi (imyase) ni iki ? = Amahembe
- Kwa Bukoco barakocagurana = Urusyo n’ingasire,
- Kwa Bukoco barakocagurana = Igikoba n’umutsima,
- Kwa Bukoco barakocagurana = Imbwa mu magufa,
- Kwa Bukoco barakocagurana = Ifuni mu rukoro
- Kwa Rwangeyo icyumweru = Igihu
- Kwishongora cyane si ko kujya ibwami = Umudwedwe
- Kumva menshi kagahishira = Agafundi ko mu nzira
Post a Comment
Andika hano igitekerezo cyawe!