WhatsApp

Ibisakuzo nyarwanda -Igice cya 10

shape image

Ibisakuzo nyarwanda -Igice cya 10

SAKWE SAKWE!


  1.  Kabaga arabagira ku ishyamba = Agahinda mu nda
  2. Kabatama ku bukoro = Ingata mu ruhira
  3. Kabatama i Bukoma = Akagata mu rwondo
  4. Kabandabanda mu murima wa Marara = Imbwa
  5. Kabindi birima nzagusanga ivomo = Igitonyanga
  6. Kabudugu = Akadiho k’imbwa
  7. Kabutimbatimba kabunumanuma ku ngoma ya Gahindiro = Umununi ku itabi
  8. Kacura bucece = Agacebe k’intama
  9. Kadiridiri ka Ndirimba hejuru ya Sandarubeti = Umuntu uri ku ipikipiki
  10. Kagaga iri hagati y’urugano = Ururimi
  11. Kagaju irasekura umusenyi = Inkware
  12. Kagaramiye inzira = Agakongorerwa
  13. Kagema ijuru = Akumba k’urukoma
  14. Kagera iruje = Ikiziha cy’inzovu
  15. Kagenda gatonnye kagera i bwami kagatona = Ikinyamunyu
  16. Kahemema = Akotsi k’abatabazi
  17. Kahwekera = Agahoro mu ntoki
  18. Kajugujugu ka Kamara-nkoni mu kugukubita yarakuneshaga = Uruyuki
  19. Kakubagurira = Akanyita k’uruhu,
  20. Kakubagurira = Agahinzi kamwe mu murima
  21. Kakwica kakwigarika akambari ka matene = Agahwa mu rwondo
  22. Kari agahiru kari agaheto kariyereka imbere ya Nkotanyi = Umwungu mu mbibe
  23. Kaributumbi kaributurike inomine Patri Kabgayi = Ikirungurira
  24. Karimo muri ibyo = Akanigi mu ijosi
  25. Kari n’imyambi kari n’imiheto karahamiriza imbere ya Sambwe = Ikinyugunyugu
  26. Kari n’inkindi karakina mu gikari = Akayuki
  27. Karisha gapfukamye = Inda mu mutwe
  28. Kalisimbi irahongotse = Igisate cy’umutsima
  29. Kamanutse kibarangura = Akababi k’umuvumu
  30. Kamanutse kibarangura kati: nkazasubirayo ndakabura data = Agatonyanga
  31. Kamanutse kavuga amangara = Urusisiro
  32. Kamennye urutare gataha i Mpushi = Urukwavu
  33. Kamuhanda ntiwayiterera = Akarizo k’ihene
  34. Kaniginigi kaniga amazi katora he? = Agashwi k’inkoko
  35. Kanyonyomba = Amaraso ku murundi,
  36. Kanyonyomba = Umugezi utemba
  37. Karabambaje kiradandaje = Ikirago
  38. Karabuduriye karabuduritse mu mpinga ya Byimana = Intosho mu manga
  39. Karacunda ngwegwe = Agaseke mu ruzi
  40. Karagonda isebeya = Akarizo k’ihene
  41. Karaje n’inkonya n’inkweto ntikazi ko ryavuye = Agahinja
  42. Karahunda ingabo ya Rujende = Agafundi
  43. Karakeba, karamasha = Agashyo mu nyama
  44. Karakurizaga karakurutaga wa duri we! = Akanyarirajisho
  45. Kararima na Mwimanyi = Akanyoni gatwawe n’amazi
  46. Karashonda umuhanda = Umuhunda
  47. Karatambana inyama itukura = Isake
  48. Karatemba shyashyari = Umusaza ku cyahi,
  49. Karatemba shyashyari = Amaraso ku murundi
  50. Karatemba shoshori = Akishywa mu rutoki
  51. Karatona i bwami = Akagorigori
  52. Karavuga indwi katagira n’umwe = Agasuzi
  53. Karavuga ruhama = Akamangu mu muvumu
  54. Karavugira i Bumpanika = Akagasire ku rusyo
  55. Karavugira i Tanama = Inshunzi mu cyanzi
  56. Karazigurira = Akazizi k’amata
  57. Karazigurira = Umuhiro ku ntango,
  58. Karazigurira = Urubariro rw’inzu,
  59. Karazigurira = Ihene izigurira ku kigega,
  60. Karazigurira = Umwana uzigurira ku mugina.
  61. Karekare muka Karema = Umuheha mu buki, 
  62. Karekare muka Karema = Agasave mu rutoki
  63. Karenze impinga kannya ibuye = Umuhumetso
  64. Karera dee!! = Akaganza k’uruhinja
  65. Karuhura mukuru w’urupfu = Ibitotsi
  66. Karusha umuntu kurunga = Uruyuki
  67. Kashira amanga karakanyagwa = Agacumu kica inkurikirane
  68. Kashira amanga karakanyagwa = Akobo kavuna imbyeyi,
  69. Kashira amanga karakanyagwa =  Agasazi kagwa ku ruhanga rw’umwami,
  70. Kashira amanga karakanyagwa =  Icumu ryogosha umwami
  71. Kashubera = Akotsi k’abatabazi,
  72.  Kashubera = Agati mu ruzi
  73. Kashubera = Agakwavu
  74. Kashubera = Akageni kajya iwabo,
  75. Kashubera = Agaseke kajya iwabo w’umuntu
  76. Katemba igogo = Uturaso ku murundi
  77. Katunga ijuru = Agahundo
  78. Kati: bambari kati: ba! = Agatonyanga ku kigega
  79. Kati: jyiii, kati: izibukire = Igishyimbo cy’umutura
  80. Kati: kaci, kati : Hwi!!! = Agaca mu nkoko
  81. Kati: diri diri, dore umuhamirizo nakuye kwa Mukore = Urukwavu
  82. Kati : mbagira butindo = Agahanga k’ifumberi
  83. Kati : papari kati : pa ! = Akababi k’umuvumu
  84. Kati : papari kati : pa, inzibukira nayikuye kwa Rwamugenzi = Inkoko mu kigega kirimo ubusa
  85. Kati : papari kati : pa, inzibukira nayikuye kwa Rwamugenzi = Imigeri y’isha ku rutare
  86. Kati :papari kati :pa, mukuru wayo ati : reka ! = Akabuye gahonze isuka akandi kakayigorora
  87. Kati : poo, kati : borogosho = Agahunda mu itaka
  88. Kati: poooo! Kati: paaa, mukuru wayo ati: reka! = Akabuye gahonze isuka akandi kakayigorora
  89. Kati: pyo, Rugambarara ati: naje = Amata n’umutsima
  90. Karatona ibwami = Akagori
  91. Katurutse i Bujinja = Agatsinsino k’uruhinja
  92. Kavuye aha kabatinatina kagera mu gahinga kakibatinaguza = Umusoro
  93. Kayogoyogo mushiki wa Ntare = Agaheha mu gacuma
  94. Kazikure irya, kazikure ino kati: ni izanjye na Runana = Umununi ku gicumucumu
  95. Kenyera tubyine urumasha = Agafuni mu mushike
  96. Kera imbere kakirabura inyuma kagatona ibwami = Igitoki
  97. Kera tukiri abambari b’umwami twavugirizaga amayugi ikuzimu = Ibirayi bikiri mu gitaka
  98. Kibamba imennye urugo = Umucaca
  99. Kibindigiri ngo zinduka tujye ibwami = Irobe
  100. Kibuguje i Ndorwa kigarura ingabo kiremera inteko i Munyiginya = Isoro mu mata
  101. Kibugujengaru kigaruye ingabo kigeze mu mpinga gishinga fene = Ikigori
  102. Kibwete ahise hariya = Umugore utwite
  103. Kidimbakweri = Ikiba cy’ubwatsi
  104. Kidimba cya Muragi umwana w’umuganda ntawe utamugira = Inkoni y’itabi
  105. Kirigita ikinogori = Isuka mu icukiro
  106. Kirimba kiva i Nduga nafatiye masunzu mu masumo ya Rusizi n’ubu ndacyahirimba igitutu = ifi
  107. Kirisha amazuru = Umuvumba
  108. Kirya ni iki? = Igitsure cya mukeba
  109. Kigaruje ingogo kigaruje ingabo kirasharaje ku nyanja y’i Karagwe = Ikigori ku nzira
  110. Kimenyi w’amenyo abiri = Ibikingi by’amarembo
  111. Kinigirije umugara mu mpinga ya Rusoro = Inopfu
  112. Kino si igisebe ni myambi = Igikuku
  113. Kiracunda runete = Ikirizo cy’intama
  114. Kirahara dudu = Inuma mu kigega
  115. Kirangamiye ijuru = Igitega
  116. Kirashoka i Rutonde = Inka mu mpinga
  117. Kiravunja umukenke = Ikibyindi
  118. Kiremankwashi cya Nkwakuzi nkubita icyara ngukubite ikindi nyabusa we = Intare
  119. Kiti tiku kiti dumburi kiti databuja nkumbuye i Rwanda = Umusemburo mu kibindi
  120. Kivuye i Nduga kiririmba = Ikirizo cy’intama
  121. Kiza abayumbu ku rugo = Imiyenzi
  122. Kizuye umugara kijya kubaza iyo kizatabara = Ikinyabwoya
  123. Ko dutamiye twese hakije nde = Imyashi
  124. Ko mwiruka muvunnye nde? = Isuri
  125. Ko uri mukuru wa kera wari wabona ishinya ya Dede? = Ishinya y’urushishi
  126. Ko uri mukuru wa kera wari wabona umwami w’amenyo abiri? = Ibikingi by’amarembo
  127. Ko uri muremure wakama ibere rya Rwego? = Icebe ry’imbaragasa
  128. Ko uri umuhanga wo kurasa warasa indonyi = Inshishi
  129. Ko urusurumbira uzarwambuka? = Umucaca mu ruzi
  130. Ko wari ubizi wabikoreye iki? = Kunnya mu ruhira ukabura icyo wihehesha,
  131. Ko wari ubizi wabikoreye iki? = Kunnya ukayakoramo
  132. Kuba aharengeye siko kumva = Agasongero
  133. Kuba mu gisiza ntuhinge uburo ni iki? = Umusambi
  134. Kuba umurenzi ntushengere ibwami = Igihondohondo
  135. Kubira so hepfo mukubire haruguru tumwite Rwabuzutu = Umuyaga
  136. Ku irengerenge ku ididiri ingoma = Inyundo z’abacuzi
  137. Kujya mu bajiji wari umujiji ? = Umugina mu rufunzo,
  138. Kujya mu bajiji wari umujiji ? =  Umwishywa mu isusa, 
  139. Kujya mu bajiji wari umujiji ? = Ihene mu ntama
  140. Kuki inkuba ikubita uri inyuma y’umusozi ntiwumve ? = Inzu iguye
  141. Kuki ujundika inyama ntuzimire (ntuzirye) = Ururimi mu kanwa
  142. Ku ngoma ya Badiri ngo di = Urubura mu makoma
  143. Kurara ubuzima ufite inkwi (imyase) ni iki ? = Amahembe
  144. Kwa Bukoco barakocagurana = Urusyo n’ingasire
  145. Kwa Bukoco barakocagurana = Igikoba n’umutsima, 
  146. Kwa Bukoco barakocagurana = Imbwa mu magufa,
  147. Kwa Bukoco barakocagurana = Ifuni mu rukoro
  148. Kwa Rwangeyo icyumweru = Igihu
  149. Kwishongora cyane si ko kujya ibwami = Umudwedwe
  150. Kumva menshi kagahishira = Agafundi ko mu nzira


Post a Comment

Andika hano igitekerezo cyawe!

Insigamigani

5/3/feat-grid

Imyidagaduro

5/3/post-per-tag

GENIUS EMPIRE

GENIUS EMPIRE ni urubuga nyarwanda rugamije gushishikariza abanyarwanda bakiri bato, gukunda gusoma no kwandika binyuze mu nkuru zishingiye ku buzima bw'abanyarwanda. GENIUS EMPIRE kandi yorohereza abakiri bato kumenya byinshi mu byigwa mu isomo ry'ikinyarwanda hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibyo twamenye nibyo bigena uko tuzabaho.

Post Bottom Ad

YouTube

Videos

6/3/feat-videos

Inkuru

3/3/feat-grid

Ubuvanganzo

5/3/feat-grid

Header Ads

Izigezweho

Imigani

5/3/feat-grid

Umuco

5/3/post-per-tag

IBYICIRO

1 (1) 3 (11) amateka (1) ibisakuzo (11) imigani (6) imyandikire (1) insigamigani (40) iyigantego (1)

IBIGEZWEHO

5/ibisakuzo/feat-slider

Ibitekerezo

3/recent-comments

Post Top Ad

INKURU

4/ibisakuzo/post-per-tag

Main Slider

5/slider-recent

IBISAKUZO

4/ibisakuzo/post-per-tag

IBISAKUZO

3/ibisakuzo/post-per-tag

Ibigezweho

3/recent-posts
© Copyright 2023 Kinyarwanda - Genius Empire

ORDER FORM

This order requires the WhatsApp application.

Order now