Genius Empire
SAKWE SAKWE!
- Maganyiro
= Inkingi yo ku musego
- Maguru
aca inkanda nyirashyano = Amaguru y’umusambi
- Maguru ijana kabuno kaboze, hembe
rimwe = Inzu
- Mahuhu hakurya = Inzu irimo ubusa
- Makasi ihuye n’indi = Ibuye
n’umutarimba
- Mama arusha nyoko gukimbagirira
inkanda = Inda mu ihururu
- Mama arusha nyoko amabuno = Intembatembe
- Mama arusha nyoko ibikinga = Uruhiza
- Mama arusha nyoko kunogera inkanda
= Umusambi,
- Mama arusha nyoko kunogera inkanda = Ikinyabwoya
- Mama arusha nyoko kuzinga inkanda = Umwumba w’urukoma
- Mama arusha nyoko kwambarira abakwe
= Uruhu rw’intama
- Mama arusha nyoko kwambara inigi
zera = Icyiyoni
- Mamahinda mamahi = Amahinda
y’inkuba
- Mapfumfuramanyoni = Amahembe
- Matana wa vure = Ikirago
- Mbanda imbaraga = Ikinyoro mu
rubavu
- Mbe muganga aho wicariye nturuha
akabuno = Inkono ku ziko
- Mbindigira agiye i Nyanza = Irobe
n’umutsima
- Mbonye inkoni nziza mbura inzira
ngo njye kuyica = Kudashobora kurongora mushiki wawe
- Mbonye umusore w’i Gisaka asomera
igisate cy’umutsima = Umurabyo
- Mbyutse kare mbona umuzimu wambaye
intorezo = Imbwa ifite igufa
- Mennye inkuba nyihambiriza indi = Igitoke n’amakoma yacyo
- Mfite abakobwa kuva ku ngoma ya
Gahindiro n’ubu ntibararamukanya = Inkombe z’uruzi
- Mfite abana bakicara ku ntebe imwe
= Igitsina cy’amateke
- Mfite abana nkabasiga nkabanogereza
nkabasubiza mu nda = Imyambi mu mutana
- Mfite abana ntiwababara = Uburo
- Mfite abana ntiwamenya uwavutse mbere
= Ibishyiga
- Mfite akagore karusha nyoko kurunga
= Akayuki
- Mfite ibiti imizi yabyo yakuze ijya
hejuru, amashami yabyo areba hasi = Ubwanwa
- Mfite
igihugu cy’abagabo gusa = Ibigori bifite imisatsi
- Mfite
ihene aho iziritse ntawe uhita atayiseguye = Umunyinya
- Mfite
imfizi yihariye ishyanga rya yonyine = Agahinda mu mutima
- Mfite
ingungu ebyiri zinyambutsa uruzi iteka = Amaso
- Mfite
inka ni rusimbuka-migina = Imboni
- Mfite inka yica ikiri nto = Isovu
- Mfite umwana akarara aryamye
akirirwa aryamye = Ikirago
- Mfukumfuku yatura so ku mucaca = Umusemburo
- Minyaruko aranyarutse Ruganzu ati:
ndindira aho = Igikoba n’umutsima
- Minyaruko ati: hi! Rugambarara ati:
narakaye = Intore n’amata
- Mpagaze aha ndora amenyo ya Ruganzu
= Ibikingi by’amarembo
- Mpagaze hano nkubita inkoni yanjye
i Buzi = Umurabyo
- Mpagaze ku gashyinga ndashyenga = Inkware
- Mpagaze ku gasozi mbona abagore
bambaye impeta bose = Uruyange rw’amashaza
- Mpagaze ku gasozi mpaga amatama nti
amata y’abashumba yabuze = Umwumano w’ishashi
- Mpagaze ku gasozi ndasa Rugina mu
bihaha = Ikigega kitagira amasaka
- Mpagaze ku gasozi nti: bahinzi baho
baho = Intuku z’amasaka
- Mpagaze ku gasozi nti: bana banjye
murizihiwe = Amasaka y’umuterero,
- Mpagaze ku gasozi nti: bana banjye murizihiwe = Inka zirisha mu mubande ,
- Mpagaze ku gasozi nti: bana banjye murizihiwe = Insina zikaragiye
- Mpagaze
ku gasozi nti: behu! = Abarinzi b’inyoni,
- Mpagaze ku gasozi nti: behu! = Inzara mu bana
- Mpagaze
ku gasozi nzana ifuro ry’amata = Uruyange rw’amashaza
- Mpagaze
ku manga Imana izaba impa = Umugore utwite
- Mpagaze
ku mpinga nti : bana banjye hubika = Amahindu mu mateke
- Mpagaze
ku rutare ndasa umwambi umara abana b’abatwa = Inzara
- Mpagaze
mu gahinga mbona Rukara mu kabande = Icyiyoni
- Mpagaze
mu gahinga mbona Rusengo mu maraka = Inkono itogota
- Mpagaze
mu mpinga ndizihiza = Umwuho w’amateke
- Mpagaze
mu irembo mbona Bukoramungabo mu nda = Ikigega kirimo ubusa
- Mpagaze
mu mpinga ubutogore buramvuna = Umugabo wambaye umwenda mushya
- Mpingira
mu misozi yose ngasarura mu gipfunsi = Umusatsi
- Mpise
kwa Rucuku bakocagurana = Ifuni mu mabuye
- Mpuye
n’Imana yikoreye inyama = Isake
- Mpuye
n’Imana yikoreye intebu = Ipfupfu ry’imfizi
- Mpuye
na Mugara = Ikinyabwoya
- Mpuye
na Ruganzu yikoreye igitebo igitebo cy’inyama = Ibisunzu bya rusake
Post a Comment
Andika hano igitekerezo cyawe!