WhatsApp

Amateka y'Ururimi rw'Ikinyarwanda

shape image

Amateka y'Ururimi rw'Ikinyarwanda

 Ikinyarwanda ni ururimi rukomoka kandi rukavugwa mu gihugu cy’u Rwanda. Ni rwo rurimi rumwe rukumbi abantu kavukire mu Rwanda bakoresha mu gihugu cyose bakumvikana neza nta busemuzi ubwo aribwo bwose bubayeho. Ikinyarwanda kandi ni ururimi  rwa mbere mu ndimi enye z’ubutegetsi zemewe kandi zigakoreshwa mu Rwanda arizo : Ikinyarwanda, igifaransa, icyongereza, n’igiswahili.

Abahanga mu iyigandimi bavuga ko ikinyarwanda nacyo ari rumwe mu ndimi zisangwa mu muryango w’indimi ziswe Bantu. Iyi nyito yakomotse ku bushakashatsi bwimbitse bwakozwe ku ndimi zose zivugwa muri Afurika mu bihugu bitandukanye byo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu gice cy’amajyepfo y’uburasirazuba bw’ikiyaga cya TCHAD cyane cyane mu majyepfo ya koma y’isi (Umurongo ugabanya isi mo ibice bibiri bingana). Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko izi ndimi zifitanye amasano menshi cyane cyane amasano ashingiye ku magambo n’ubusobanuro bwayo. Urugero rutangwa ni ijambo bantu. Mu Kinyarwanda ni « abantu », mu giswahili cyo muri Tanzaniya ni « watu » cyangwa « batu » muri Congo naho mu kigande kivugwa muri Uganda ni « abantu »

Umubare munini w’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda wiganje mu burasirazuba bwo hagati muri Afurika mu gice cy’ibiyaga bigari. Birumvikana neza ko abenshi bari mu Rwanda abandi bakaba mu bihugu bikikije u Rwanda nka Uganda mu majyaruguru, U Burundi mu majyepfo, Tanzaniya mu burasirazuba, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu burengerazuba.

Nta mubare uzwi neza w’abavuga Ikinyarwanda bose kuko bitoroshye kumenya abakivuga bari hanze y’igihugu cy’u Rwanda, ubu gifite abaturage bagituye basaga miliyoni cumi n’ebyiri ( 12 000 000). Gusa kuri uyu mubare hakiyongeraho abaturanyi bavuga Ikirundi mu Burundi na Giha muri Tanzaniya, indimi ebyiri bivugwa ko zikomoka bya hafi ku Kinyarwanda.

Ubu igihugu cy’u Burundi kirabara miliyoni zisaga icyenda (9000 000) z’abarundi. Iyo bavuga Ikirundi bumvikana neza n’abavuga Ikinyarwanda ntakibazo. Naho ururimi rwitwa Giha rukoreshwa cyane n’abaturage barenga miliyoni imwe (1000 000) muri Tanzaniya mu gace kitwa Kigoma. Aba nabo nta kibazo bagira iyo baganira n’umuntu uzi Ikinyarwanda.

Mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Uganda, mu karere ka Kisoro hatuye abo mu bwoko bw’Abafumbira basaga ibihumbi Magana inani (800 000). Aba nabo imvugo yabo ntaho itandukaniye cyane n’ikinyarwanda kivugwa mu Rwanda.

Banyamulenge ni ubwoko bw’abantu basaga ibihumbi mirongo inani (80 000) batuye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bice bya Kivu y’amajyepfo, Masisi na Rutshuru. Aba bo bivugira ikinyarwanda neza kurusha ndetse na bamwe mu batuye mu Rwanda.

Nk’uko bigaragazwa n’igereranya mu mibare, imbaga y’abavuga kandi bakumva Ikinyarwanda igizwe n’abasaga miliyoni makumyabiri n’eshatu (23 000 000) ku isi. Uyu si umubare muto habe na gato kuko ugenda ukura uko iminsi yicuma.

Umwihariko w’ururimi rw’Ikinyarwanda ni umubare munini w’amagambo akigize kandi amenshi akagira ubusobanuro bumwe. Ni ukuvuga ko bisaba uwumva n’uvuga ururimi rw’Ikinyarwanda kumva neza ubusobanuro bw’ijambo agendeye ku buryo ryakoreshejwe.

Mu Kinyarwanda kandi hagaragaramo amagambo yatiriwe mu zindi ndimi cyane cyane mu Giswahili n’Icyarabu ku mpamvu zishingiye ku bucuruzi , igisirikare n’umuco, Igifaransa n’Icyongereza ku mpamvu z’Uburezi, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, Ikidage n’Ikilatini muri politiki n’iyobokamana.

Mu bibazo by’ingutu ururimi rw’Ikinyarwanda ruhanganye nabyo muri iki gihe twavuga:

·         Igorekwa nkana ryarwo cyane cyane mu rubyiruko aho mu mvugo higanza amagambo yo mu zindi ndimi eshatu zivugwa mu Rwanda.

·         Imyandikire idahwitse cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

·         Itira ry’amagambo mu zindi ndimi ritubahirije ikibonezamvugo.

·         Ubushake buke bw’abenerurimi mu kurubungabunga no kurwimakaza.

·         N’ibindi byinshi



Post a Comment

Andika hano igitekerezo cyawe!

Insigamigani

5/3/feat-grid

Imyidagaduro

5/3/post-per-tag

GENIUS EMPIRE

GENIUS EMPIRE ni urubuga nyarwanda rugamije gushishikariza abanyarwanda bakiri bato, gukunda gusoma no kwandika binyuze mu nkuru zishingiye ku buzima bw'abanyarwanda. GENIUS EMPIRE kandi yorohereza abakiri bato kumenya byinshi mu byigwa mu isomo ry'ikinyarwanda hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibyo twamenye nibyo bigena uko tuzabaho.

Post Bottom Ad

YouTube

Videos

6/3/feat-videos

Inkuru

3/3/feat-grid

Ubuvanganzo

5/3/feat-grid

Header Ads

Izigezweho

Imigani

5/3/feat-grid

Umuco

5/3/post-per-tag

IBYICIRO

1 (1) 3 (11) amateka (1) ibisakuzo (11) imigani (6) imyandikire (1) insigamigani (40) iyigantego (1)

IBIGEZWEHO

5/ibisakuzo/feat-slider

Ibitekerezo

3/recent-comments

Post Top Ad

INKURU

4/ibisakuzo/post-per-tag

Main Slider

5/slider-recent

IBISAKUZO

4/ibisakuzo/post-per-tag

IBISAKUZO

3/ibisakuzo/post-per-tag

Ibigezweho

3/recent-posts
© Copyright 2023 Kinyarwanda - Genius Empire

ORDER FORM

This order requires the WhatsApp application.

Order now