Amateka y'Ururimi rw'Ikinyarwanda
Ikinyarwanda ni ururimi rukomoka kandi rukavugwa mu gihugu cy’u Rwanda. Ni rwo rurimi rumwe rukumbi abantu kavukire mu Rwanda bakoresha mu gihugu cyose bakumvikana neza nta busemuzi ubwo aribwo bwose bubayeho. Ikinyarwanda kandi ni ururimi rwa mbere mu ndimi enye z’ubutegetsi zemewe kandi zigakoreshwa mu Rwanda arizo : Ikinyarwanda, igifaransa, icyongereza, n’igiswahili.
Abahanga mu iyigandimi bavuga ko ikinyarwanda nacyo
ari rumwe mu ndimi zisangwa mu muryango w’indimi ziswe Bantu. Iyi nyito
yakomotse ku bushakashatsi bwimbitse bwakozwe ku ndimi zose zivugwa muri
Afurika mu bihugu bitandukanye byo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu gice cy’amajyepfo
y’uburasirazuba bw’ikiyaga cya TCHAD cyane cyane mu majyepfo ya koma y’isi (Umurongo
ugabanya isi mo ibice bibiri bingana). Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko izi
ndimi zifitanye amasano menshi cyane cyane amasano ashingiye ku magambo n’ubusobanuro
bwayo. Urugero rutangwa ni ijambo bantu.
Mu Kinyarwanda ni « abantu »,
mu giswahili cyo muri Tanzaniya ni « watu »
cyangwa « batu » muri
Congo naho mu kigande kivugwa muri Uganda ni « abantu »
Umubare munini w’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda wiganje
mu burasirazuba bwo hagati muri Afurika mu gice cy’ibiyaga bigari. Birumvikana neza
ko abenshi bari mu Rwanda abandi bakaba mu bihugu bikikije u Rwanda nka Uganda
mu majyaruguru, U Burundi mu majyepfo, Tanzaniya mu burasirazuba, na Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo mu burengerazuba.
Nta mubare uzwi neza w’abavuga Ikinyarwanda bose
kuko bitoroshye kumenya abakivuga bari hanze y’igihugu cy’u Rwanda, ubu gifite
abaturage bagituye basaga miliyoni cumi n’ebyiri ( 12 000 000). Gusa kuri uyu
mubare hakiyongeraho abaturanyi bavuga Ikirundi mu Burundi na Giha muri
Tanzaniya, indimi ebyiri bivugwa ko zikomoka bya hafi ku Kinyarwanda.
Ubu igihugu cy’u Burundi kirabara miliyoni zisaga
icyenda (9000 000) z’abarundi. Iyo bavuga Ikirundi bumvikana neza n’abavuga Ikinyarwanda
ntakibazo. Naho ururimi rwitwa Giha rukoreshwa cyane n’abaturage barenga
miliyoni imwe (1000 000) muri Tanzaniya mu gace kitwa Kigoma. Aba nabo nta kibazo
bagira iyo baganira n’umuntu uzi Ikinyarwanda.
Mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Uganda, mu karere
ka Kisoro hatuye abo mu bwoko bw’Abafumbira basaga ibihumbi Magana inani (800
000). Aba nabo imvugo yabo ntaho itandukaniye cyane n’ikinyarwanda kivugwa mu Rwanda.
Banyamulenge ni ubwoko bw’abantu basaga ibihumbi
mirongo inani (80 000) batuye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya
Congo mu bice bya Kivu y’amajyepfo, Masisi na Rutshuru. Aba bo bivugira ikinyarwanda
neza kurusha ndetse na bamwe mu batuye mu Rwanda.
Nk’uko bigaragazwa n’igereranya mu mibare, imbaga y’abavuga
kandi bakumva Ikinyarwanda igizwe n’abasaga miliyoni makumyabiri n’eshatu (23
000 000) ku isi. Uyu si umubare muto
habe na gato kuko ugenda ukura uko iminsi yicuma.
Umwihariko w’ururimi
rw’Ikinyarwanda ni umubare munini w’amagambo akigize kandi amenshi akagira
ubusobanuro bumwe. Ni ukuvuga ko bisaba uwumva n’uvuga ururimi rw’Ikinyarwanda
kumva neza ubusobanuro bw’ijambo agendeye ku buryo ryakoreshejwe.
Mu Kinyarwanda kandi
hagaragaramo amagambo yatiriwe mu zindi ndimi cyane cyane mu Giswahili
n’Icyarabu ku mpamvu zishingiye ku bucuruzi , igisirikare n’umuco, Igifaransa n’Icyongereza
ku mpamvu z’Uburezi, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, Ikidage n’Ikilatini muri
politiki n’iyobokamana.
Mu bibazo by’ingutu ururimi rw’Ikinyarwanda ruhanganye
nabyo muri iki gihe twavuga:
·
Igorekwa nkana ryarwo cyane cyane mu
rubyiruko aho mu mvugo higanza amagambo yo mu zindi ndimi eshatu zivugwa mu Rwanda.
·
Imyandikire idahwitse cyane cyane ku
mbuga nkoranyambaga.
·
Itira ry’amagambo mu zindi ndimi
ritubahirije ikibonezamvugo.
·
Ubushake buke bw’abenerurimi mu
kurubungabunga no kurwimakaza.
·
N’ibindi byinshi
Post a Comment
Andika hano igitekerezo cyawe!