Imigani migufi cyangwa imigenurano
Umunyarwanda yagize ati “Umugani burya ugana akariho”. Iyi mvugo yuje ubuhanga si buri wese washobora kuyisobanukirwa neza.
Tugenekenereje twakumva
iyi mvugo isobanura ko umugani uvuga kandi ugashingira gusa ku bibaho mu buzima
butandukanye abantu babamo umunsi ku munsi. Ni ukuvuga ko buri gihe umugani ushingira
ku mvugo, ibikorwa, imico n’ingeso by’abantu.
Iyo umuntu aciriye undi
umugani mugufi hari icyo aba ashaka kumubwira ku buryo bw’amarenga. Ashobora kuwumucira
ashaka kumukomeza igihe abona atangiye gucika intege cyangwa akawumucira ashaka
kumukebura igihe abona atangiye gutana agakora ibidahwitse.
Kuko imigani migufi
ikoresha imvugo yumvwa neza n’abakenetse ururimi, si byiza gukoresha imigani
migufi ku muntu uwo ariwe wese utabasha gusobanukirwa neza icyo washakaga
kumubwira.
Umugani mugufi ufite
ibintu by’ingenzi biwuranga:
1.
Ni interuro ngufi : Umugani
mugufi buri gihe uba ugizwe n’amagambo make cyane atarenze interuro imwe ariko
agasobanura ibintu bihambaye nk’inyigisho n’impanuro mu buryo bw’amarenga.
2.
Ni umvugo yuje
ubuhanga : Umugani mugufi ugira igisobanuro kitumvwa na buri muntu wese. Ni imvugo
ikunda gukoreshwa n’abamaze gucengerwa n’ururimi rw’ikinyarwanda. Umugani mugufi
ukoresha imvugo ishushanya kandi izimiza cyane, ku buryo bitorohera buri wese
kumenya icyo ushatse gusobanura. Ibi nibyo bituma imigani migufi bayita « imigenurano ».
3.
Ni imvugo igenura, ikosora, ihanura,
yigisha, iburira : Ni
imvugo igenura kuko ishushanya ubusobanuro, ikaba imvugo ikosora kuko hari
imigani migufi igamije kubuza abantu gukora ikibi cyangwa ikidakwiye, ikaba
imvugo ihanura kuko imwe mu migani migufi ishushanya ingaruka zakubaho bitewe n’icyo
wakoze, ikaba imvugo yigisha kuko inyinshi mu mpanuro abantu baha abandi
bakoresha imigani migufi ibigisha kandi ikababurira.
4.
Ni imvugo igira igisobanuro shusho ikanagira
igisobanuro gishingiye ku
magambo
ayigize : Ibi bivuze ko utamenya neza igisobanuro cy’umugani
mugufi mu gihe witaye gusa ku busobanuro busanzwe bw’amagambo awugize.
Kugira ngo rero usobanukirwe
neza icyo umugenurano usobanuye, bigusaba kurenga ubusobanuro butangwa gusa n’amagambo
agize uwo mugani mugufi hanyuma ukagerageza gushaka igisobanuro shusho.
5.
Ni imvugo yuje ikeshamvugo : Umugani w’umugenurano ukoresha imvugo inoze y’ururimi rw’ikinyarwanda.
Nta mugani mugufi wasangamo amagambo yakomotse mu zindi ndimi. Buri gihe
amagambo agize umugani mugufi aba ari umwimerere w’ikinyarwanda kandi mu mvugo
iboneye.
Hashingiwe ku miterere rusange y’imigani migufi, twasanga imigenurano
ihimbye mu buryo bubiri bw’ingenzi :
a)
Uburyo bwa kamere :
Imigani
iciwe mu buryo bwa kamere ikoresha amagambo yoroshye kumva neza bitagoranye.
Abana n’abandi batangiye kumenya ururimi rw’ikinyarwanda bashobora kumva no
gukoresha neza mu mvugo imigani migufi ihimbye mu buryo kamere.
Ingero :
o Aho ujishe igisabo ntuhatera ibuye
o
Ababiri bajya inama baruta umunani urasana
o
Abajya inama Imana irabasanga
b)
Uburyo bw’amarenga :
Imigani
iciwe mu buryo bw’amarenga itandukanye cyane n’iy’uburyo bwa kamere kuko uyiciriwe
asabwa ubuhanga mu kumva, gutekereza no gushishoza cyane kugira ngo
asobanukirwe icyo abwirwa.
Ingero :
o Imanga y’Imana iruta ikigarama cy’ijisho
o
Ikiganiro kiraryoha ntikirya irobe
o
Ijambo rya mukuru riturwa ishashi
Mu rugamba rukomeye
turimo rwo guteza imbere ururimi rw’ikinyarwanda dukoresheje ikoranabuhanga
rigera kuri bose na hose, tuzibanda ku
buvanganzo nyarwanda kugira ngo abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko rurusheho
kuryoherwa n’ubuhanga ndengakamere buhishe mu migani migufi n’izindi ngeri z’ubuvanganzo
nyarwanda.
Ibikurikira ni
imigani y’imigenurano n’ibisobanuro byayo. Ntidushidikanya ko muzabikunda kandi
mukadusangiza inyunganizi n’ibitekerezo byanyu mugamije kudutera ingabo mu
bitugu muri uru rugendo twatangiye.
Post a Comment
Andika hano igitekerezo cyawe!