Ibisakuzo nyarwanda - Igice cya 6
SAKWE SAKWE!- Gacika gasubiraho = Urwara
- Gacika kabaho = Umusatsi
- Gacika kabaho = Urukangaga
- Gahirima aguye i Buheza = Intore y’amahingura
- Gaju iriruka ntirenga = Umukenke
- Gakore bakwice = Agakono k’inzara
- Gakubise ngaru gaca mu masaka gasama Kigeri = Agafuni kabagurura amasaka
- Gakubite ugakubiranye = Agakono k’amapfa
- Gashinze i Gasebeya = Akarizo k’ihene
- Gatamu irabyina mu gatabire = Ikibwana cy’imbwa mu masinde
- Gatereye Shyashyari kamanuka Shyashyari gatuma ku bakobwa bo kwa Sangara ngo sakwe! = Agahurura ku nzira
- Gatereye Shyashyari kamanuka Shyashyari gatuma ku bakobwa bo kwa Sangara ngo sakwe! = Agahurura ku nsina
- Gatinze kazaryoha = Agatuba k’uruhinja
- Gatinze kazaza = Akaboro k’uruhinja
- Gatitiba ihetse kabutindi = Umuzungu ku ipikipiki
- Gaturutse ikuzimu gashyushye = Akana k’insina
- Gatukura katokeje = Umwana w’ifundi
- Gihegege mushiki wa Ntare = Akabeba mu buki
- Gihe umunzeri = Umuhinzi umwe mu murima
- Gikubise ingaru kibuguza ingabo = Ikigore kivuye mu mazu kenshi
- Gikubise ngaru kigaruza Ngaruye kiraza gishyatama aho = Ikigore cy’ikiva nzu
- Gishyuha kitotsa = Umusuzi
- Gishyuha kitotsa = Amabyi
- Gitimbe ucyegure = Ikiba cy’ubwatsi
- Gitsimba igiheneko = Igitama cyaguye mu mukokwe
- Gituku mu gitebo = Umuzungu mu modoka
- Guhora mu murima si ko guhunika ibigega = Umusambi
Post a Comment
Andika hano igitekerezo cyawe!