Imigani y'imigenurano - 03
- AHO GA BIRENGE NI WOWE UBWIRWA
- AHO GATINDI YABAYE UMUKOBWA ATANGA NYINA KUMERA INSKYA
- AHO GUHA UW’UKUNDA WAHA UGUKUNDA
- AHO GUHAMAGARA UKWIHORERA WAHAMAGARA USINZIRIYE
- AHO GUHANA UMUPFU WAYOBYA UMUVU
- AHO GUHANDWA N’AKAYUZI K’I RWANDA WAHANDWA N’AGAHWA KAHO
- AHO GUKEMURA INKA WAKEMURA NYIRAZO
- AHO GUPFUSHA UMURIMYI WAPFUSHA UMURIMA
- AHO GUTERA URUBWA UZATERE URUTOKI
- AHO GUTURANA N’UMWANZI WATURANA N’ITONGO
- AHO KUBAZA UBWOKO UJYE UBAZA INSHYURO
- AHO IBYAGO BYAJE IBIHAHA BICA UMUHORO
- AHO IMBWA IKUBITIWE IRAHAGARUKA (NTIHAVA)
- AHO IMBWA IRIRIYE NTIHAVA (NTIHATARABUKA)
- AHO IMFIZI IRINDIRIJE NIHO YIMIRIZA
- AHO IMFUBYI ZIRI ABAPFU NTIBABURA AMAZU
- AHO IMFURA ZISEZERANIYE IHATANZE INDI IRAHABORERA
- AHO IMONDO IBYUTSE HARYAMA UMUKARA
- AHO INGENZI ZITARI INGEGERA ZIRUGURURA
- AHO INGWE ITARI IMONDO ISHORA INYANA (YAHURA INYANA)
- AHO INKOKO YASHESHE KERA IHATA IRYOYA (IBABA)
- AHO INKONGORO ZITARI IBISHWI BIRATANAGA
- AHO INTOZO IKUBITIWE AKABWANA KOTANA AMAKENGA
- AHO INTUMBI IRI NIHO INKONGORO ZITERANIRA
- AHO INYO YABAYE NTIHAVA
- AHO INYUNDO ISUBIYE KABIRI HABA HARI UBUCE
- AHO KUBARIRWA WAKWIBONERA (WAKWIREBERA)
- AHO KUBESHYA I BWAMI WATONA YO
- AHO KUBESHYA WATONA NABI
- AHO KUBONA INTORE Y’IJISHO WABONA IY’IMANA
- AHO KURYAMIRA IJAMBO WARYAMIRA INKOTA
- AHO KUNYEREKA INKONGORO WANYEREKA UMUNYWI
- AHO KURERA IMFUBYI Y’UMUNTU WARERA IY’INKA
- AHO KURUMWA N’URUYUKI WARUMWA N’URUYUZI
- AHO KWICARIRA UMUTOGOTO W’INKONO WAKWICARIRA IJAMBO RYA NYIRAYO
- AHO UBONA UMWOTSI, BURYA HABA HARI UMURIRO
- AHO UBUHORO BWARAYE HABA IHENE YA MUGASA
- AHO UBWANWA BWAJE UBWANA BURAHAVA
- AHO UBWENGE BUKE BURI INKUMI IHERERA UMUSHYITSI
- AHO UDASIZE UMWANA UHASIGA UMUGANI
- AHO UJISHIJE IGISABO NTUHATERA IBUYE
- AHO UKURUYE URUSUKA UHAKURURA URWIBO
- AHO UKUYE INGOMA IRENGA UHARAMVURA INDI
- AHO UMUBEMBE ARI NTAWE UPFUNYA INTOKI CYANGWA NTAWE UHINA INTOKI
- AHO UMUBYEYI AGUYE BAHATORAGURA INGOBYI
- AHO UMUGABO AGUYE UNDI ATERERAHO UTWATSI
- AHO UMUKECURU ATOYE URUHINDU AHITA URUGANDA
- AHO UMUKIRO URI, IBIHAHA BICA UMUHORO
- AHO UMUKOBWA YISHIMA NI HO UMUHUNGU AMUKOMA
- AHO UMUPFU YANZUYE NTAHAMENYA
- AHO UMURENGWE URI BARANOMBA
- AHO UMUTINDI YANITSE NTIRIVA
- AHO UMWAGA UTARI URUHU RW’URUKWAVU RWISASIRA BABIRI (RWIYOROSA BABIRI)
- AHO UNIGA URAHASANGA UMUHOGO
- AHO URAMVUYE INGOMA IKARENGA UHARAMVURA INDI
- AHO USANZE UBWOBA UHATERA KABIRI
- AHO USHISHIYE NI HO UTETERA
- AHO USHYINGUYE AMAGARA (URUGENI) NTUHASHYIRA UBUGI BW’ICUMU
- AHO UTIZEYE UMUGENI NTUHANGA UMUGAYO
- AHO UTUYE INKONDO, NTUHARIRA UMWANA
- AHO UZASANGA ITONGO HAZABA HARATUYE UMUGABO
- AHO WAMBARIYE INKINDI NTUHAMBARIRA IBICOCERO (UBUCOCERO)
- AHO WENDA NTIHABA INZIRA
- AKABABAJE UMUTIMA KAZINDURA AMAGURU
- AKABABAJE UMWANA KAMENYWA NA NYINA
- AKABABARO K’INKOKO KAMENYWA N’INKIKE ITOYEMO
- AKABAMBWE NA NYIRAKO GASHIRA UBWEMA
- AKABANDO K’IMINSI GACIBWA KARE KAKABIKWA KURE
- AKABAYE ICWENDE NTIKOGA
- AKABAYE IMBWA KU MURIZO NTIKATUMA IHIGA
- AKABAYE INKANDA AMAHEREZO KABA IHURURU
- AKABI GASEKWA NK’AKEZA, AKABI NTIGASIGA AKANDI
- AKABI NI UKUTARORA UKO UMUNTU AMEZE IMBERE
- AKABIGIRA KABIZI KARYA IMBOGA KARITSE
- AKABIRI KABI KARAGUSARIKA
- AKABIMBA KARUTA AGATURO
- AKABINDI GAHIMBA AKANDI KATARAZA
- AKABINDI K’ISHAVU NI IJOSI
- AKABIRA GAKOMEYE,(KABISHYE) KIYIMA UMUPFU
- AKABIRA KAGIYE SO KARAKAJYA NA SO WANYU
- AKABOKO KASEGUYE INTWARI KIFUZA IMINYAGO
- AKABONYE UMWE GAPFA UBUSA
- AKABURIYE MU ISIZA NTIKABONEKERA MU ISAKARA
- AKABUNO KAGUKUNZE KAKWONGEZA UMWAMBARO
- AKABUNO NTIGASA N’AKAKABYARA GASA N’AKO BARARANA
- AKABUZE UBUGUZI GASUBIRA NYIRAKO
- AKABUZE UBURYO GAKWIKIRWA BUGUFI
- AKABUZA UMUKOBWA INZU ARAKAGENDANA
- AKADAHERA NI URWIMO N’URUGARYI
- AKADAHISHWA NI INDA N’UMURIRO
- AKADAKORA UMWE NTIKICA UBUKWE
- AKADATETSWE KAROTSWA
- AKAGABO GAHIMBA AKANDI KATARAZA
- AKAGABO GAHUMURA KATABABUYE
- AKAGARAGAYE NIKO KABONA UBUGUZI
- AKAGEGA K’AMAGAMBO NI AMATWI
- AKAGENIGENI KARYA (KANYWA) UWAKAGENEWE
Post a Comment
Andika hano igitekerezo cyawe!