Imigani y'imigenurano - 05
- AK’IMUHANA KAZA IMVURA IHISE
- AKO IMINSI ITERUYE NTIKAREMERA
- AKISHE UMUKONDO NTIGASIGA AMARA
- AKISWE UMUGAMBANYI NTIKABA KAKIBIKJWE AMABANGA
- AKISWE UMWANA NTIGACANWA
- AKIZIRITSE KU MUHORO GASHIRWA KAWUCIYE
- AKO BAGAYA NIKO KAGABO
- AKO UMUKOBWA ASHAKA KARAMUGARIKA
- AKO UTAZAHA INSHUTI NTUKAYIRAGA
- AKO UTAZI MURICARANA
- AKUGAYA IKIJYA EPFO UKAGAYA IKIJYA RUGURU
- AKUMIRO NI INDA, AMAVUNJA ARAHANDURWA
- AKUZUYE UMUTIMA GASESEKARA KU MUNWA- KU RURIMI
- ARIMO GISHEGESHA (GISHIGISHA) NTAVURA
- ARIRUKA AMASIGA MANA
- AMABABI Y’URUGO NI AMAGAMBO YARWO
- AMABERE YONSA ABANA BA RUBANDA AVA KU IJURU
- AMABOKO AKORERA INDA, YAPFA AKAYIPFUMBATA
- AMABOKO ARYA IBIJUMBA N’ARAMUTSA IMFURA BIRANGANA
- AMABOKO ATARESHYA NTARAMUKANYA
- AMABOKO MAKE AKUBITISHA NYIRAYO
- AMABOKO MAKE ATERA IMICO MYIZA
- AMABOKO MATINDI ATEMA IBIZARARA
- AMABOKO YANGA (GUKORERA) INDA YAPFA AKAYIPFUMBATA
- AMABURAKINDI AKINGIRA INKOTA AKABOKO
- AMABYI AZICA UMWANA NTAMUVA MU KIBUNO
- AMACUMU Y’IMPENGERI NTIYOTSA AGATARA
- AMACUMU Y’INDA NTASHIRA IGORORA
- AMACUNDA NTABUGANIZWA
- AMACUNDA Y’INKA EBYIRI ARAZIRWA
- AMAFUTI Y’UMUGABO NI BWO BURYO BWE
- AMAGAMBO ABWIRWA BENSHI AKUMVWA NA BENE YO
- AMAGAMBO AGEZE IWA NDABAGA
- AMAGAMBO AHARIWE NANKANA-WANKANA
- AMAGAMBO ARATINYWA ARIKO NTIYICA NK’ICUMU
- AMAGAMBO ASHIZE IVUGWA NTIYICISHA ABAGABO IZUBA
- AMAGAMBO ATAGIRA UMUKURU ARUMBA ARI INDARO
- AMAGAMBO ATAVUNAGUWE NTAKWIRWA MU RUHAGO
- AMAGAMBO MENSHI AZIBA AMATWI
- AMAGAMBO NTASHIRA ARAREKWA
- AMAGAMBO Y’INKA AVUGWA ZITARINIKIZA
- AMAGAMBO (AMAGANYA) Y’INKOKO AMENYWA N’INKIKE YATOYEMO
- AMANGATI ARUTA ISARI
- AMAGARA ARYANA AKARA
- AMAGARA ARARYOHA
- AMAGARA ARASAZA INDA IGATARAGIZA
- AMAGARA IYO YATEWE HEJURU, UMWE ASAMA AYE UNDI AYE
- AMAGARA MAKE ASENYESHA KU RUSIKA
- AMAGARA NI NK’AMAZI ARASESEKA NTAYORWA
- AMAGARA NTACURWAMO UBUHOZOZO
- AMAGANA NTAGURANWA AMAGANA
- AMAGARA NTAMERA ARAMIRWA
- AMAGARA YERA RIMWE NTIYERA KABIRI
- AMAGARA Y’URUZINGO NI UMUNYOTWE
- AMAGE IYO AJE ARISHA UMUGABO IGIKOBA
- AMAGI IYO AVUYEMO NYINA ARABORA
- AMAGORWA Y’UMUGABO NI UGUSIGARIZA UMWANA UDAHAZE
- AMAGORWA Y’UMUGABO AZA BUGARIYE
- AMAGURA-NKA NI YO AZITUBYA
- AMAGURU ABA MU NDA
- AMAGURU AHATA INZIRA IBIRENGE
- AMAGURU NTIYISHYUZWA
- AMAGURU Y’IMVURA NI UMUYAGA
- AMAHANE ARUMVWA NTARORWA
- AMAHANGA ASANA INKONO
- AMAHEREZO Y’INZIRA NI MU NZU
- AMAHIRWE NTAGIRIRA NGO MWASHATSE KIMWE
- AMAHUNDO ABIRI ARUTA AMAHINGUKO MAKE
- AMAKUBA Y’ABAGABO AZA BARORA
- AMAKUBA Y’UMUGABO NI UGUSIGIRA UMWANA UDAHAZE
- AMAKUBA Y’INNYO AZA IJORO RIRUSHYE (BUGARIYE)
- AMAKUNGU ATERURA INDARO
- AMARIBORI Y’URWAGWA NI URUMEZA (UMWERA-UBUHERI)
- AMARINDIRO Y’UMUDAHO NI UGUHORA
- AMARINGANIRE ARARIZWA
- AMARIRA Y’INKA ASHOKA AJYA MU KANWA
- AMANYWA-NZOGA SI YO MANYWA Y’ABAGABO
- AMAPFA ARASHIRA IGIHEMU NTIGISHIRA
- AMAPFA N’IPFA NTAHO BIHURIYE
- AMARENGA Y’URUPFU NI UKURWARA
- AMARESHYA-MUGENI SI YO AMUTUNGA
- AMARONKO ARAZIRWA
- AMASAKA ARATUNDWA UBWOKO NTIBUTUNDWA
- AMASANGIRA-BERE SI YO MASANGIRA MUGISHA
- AMASHAKA-RUGO ARAGORA UMUGORE NTIYATUTSE UMUGABO
- AMASHYI MAKE YIMISHA UMWANA IMPENGERI
- AMASHYO ARUTWA N’IMPENGERI KU MASHYI
- AMASHYO MBOGA ZIZANYE
- AMASHYO MUSHUMBA URAGIYE IMPONGO, MBABARIYE UZAZIRAGIRA EJO
- AMASHONGORE BIGUMA BIGEZE KU MUNWA
- AMASO ABERA UMUTWE KUREBA (KURORA)
- AMASO YA BABIRI AREBA UKUBIRI
- AMASO YABURIYE-YAPFUBIYE NYIRAYO AMWEREKA INGWE
- AMASO YEREKWA BIKE IBINDI AKIRORERA
- AMASO Y’IMBWA NTABUZA UMUGABO KURYA IBYE
- AMASUNZU SI AMASAKA
- AMATA ANANIYE IMFUBYI ABA ATARIYO
- AMATA ASABWA AHO ARI
- AMATA AZAKENYA UMUGABO AYABONERA KU NAMA
Post a Comment
Andika hano igitekerezo cyawe!