WhatsApp

YARUMYE GIHWA

shape image

YARUMYE GIHWA

Uyu mugani baca ngo: "Yarumye gihwa", bawuca iyo babajije umuntu iki n'iki agaceceka, cyangwa se babonye ababara agashinyiriza ashira, ariko ntatake; ni bwo bavuga, bati: "Yarumye gihwa". Wakomotse kuri Gihwa wari umutware w'i Kibali mu Ruhengeri n'ahandi byegeranye; ahayinga umwaka w'i 1500.

Muri ayo magingo, abakongoro bamaze kwica Ndahiro Cyamatare, Gihwa yigaruriye utwo turere; aca iteka ry'uko nta muntu uzongera kugurana imyaka mu Kibali. Ubwo yavugaga uturere tw'u Rwanda rudahinga amashaza; nk'u Buganza, u Bwanacyambwe, a Mayaga n'i Nduga n'ahandi; dore ko guhinga amashaza byakwiriye mu Rwanda hose vuba. Ubundi bahingaga amasaka, yera bakajya kuyagurana amashaza mu nkiga.

Gihwa rero amaze guca iteka abwira Abanyakibali, ati "Uwo muzabona azanye amasaka kugurana amashaza, mujye muyamwambura mumureke yigendere, ariko ntimukagire icyo mumutwara; icyakora nabateraho amahane, mujye mumunzanira murume." Yari umuhanga wo kuryana amenyo. Kuva ubwo uwo babonanye amasaka bakayamwambura, yatera amahane bakamujyana kwa Gihwa akamurya amenyo. Biba akamenyero, uwo babonye bakamwambura, unaniranye bakamwegereza Gihwa akamushishimura akagenda avirirana. Yahura n'abandi baje kugurana bagakimirana ubutarora inyuma. Mu gitondo, abo mu turere twose baba bamaze kumenya iteka rya Gihwa, bacukira aho ntibongera gukinisha kujya mu Kibali. 

Ubwo mu Bwanacyambwe kuri Kigali, ahitwa mu Busasanzobe, hagatura umugabo witwa Rubango; yari yarabyirukiye mu bushumba, ari umwungeri uzi gukura inyana amahembe byaribuwe.
Rimwe rero yicarana n'abandi mu mpinga ya Kigali, baraganira bagera aho bavuga ko batakibona aho bagurana amashaza; batekereza iteka rya Gihwa. Rubango abwira bagenzi be, ati: "Nimutoranye abantu babiri b'intwari tuzajyane kugurana amashaza mu Kibali maze nzarebane n'uwo muntu wigize ishyano." Batoranya abantu bucya bikorera amasaka baboneza iyo mu Kibali, Rubango uwo yari afite inshuti nyinshi banywanye; mu mayira bakagenda nijoro, bwajya gucya bakaba bageze ku rugo rwa mucuti we bakaryama bakirirwa aho.
 
Begereje mu Kibali Rubango abwira bagenzi be, ati: "Noneho tuze kugenda ku kirengarenga nibigera mu mataha y'inka tube tugeze kwa Gihwa, kuko nta handi nzaguranira! Bigejeje ku kirengarenga, bashyira nzira, inka zigiye gukamwa baba basesekaye kwa Gihwa mu muharuro. Rubango akaba yitwaje inkoni n'indiga (intambi) ayambaye mu kizigira.

Bageze ku irembo, ati: "Yemwe abo kwa Gihwa nimugire umwami?" Abari hafi barikiriza!" Rubango, ati: "Nta mashaza mwagira ngo mutuguranire amasaka?" Abandi bumvise iyo mvugo baratangara bati: "Uwo muntu ushirika ubwoba bingana bityo aturutse he?" Ati: "Ndaturuka i Bwanacyambwe". Bose barashika, baza kumureba. Baramwegera, bati: "Uravuga amaki?" Rubango, ati: "Ndashaka ko munguranira amashaza mfite amasaka!" Baramureba barumirwa, basubira mu rugo kubibwira Gihwa. Bamaze kugenda Rubango abwira bagenzi be, ati: "Mureke abe ari jye ujyayo jyenyine na mwe mukenyere mwitegure tuze kubasiga.

Ajya mu rugo, agezeyo Gihwa aramubaza ati: "Urashaka iki ?" Rubango aramuninira! Gihwa ararubira, ati: "Nimumunyegereze mutegeke!" Baramufata bamukubita inshyi bamukweshebana. Rubango aranuma ntiyakoma. Bamwegereza Gihwa amushinga amenyo ku mukamba w'inda.
Rubango arashinyiriza ntiyataka. Abari aho, bati: "Hora gato urashyira uhebebe!"
Nuko Rubango akora aho bwabaga, ni umuntu rero wamenyereye gukura inyana amahembe! Uko Gihwa yakamushinze amenyo ku mukamba, (mu mwogo w'inda), undi ayamushinga ku ngusho (ku gakanu) arashingishira. Gihwa aranegekara acura umuborogo abe bagakeka ko ari Rubango utaka kuko hatabonaga. 

Rubango akura indiga aramusogota, amuvaho afumyamo ariruka; bagenzi be bamwomaho baramuka, abo kwa Gihwa bahugira kumwunamira; bavuza induru ikwira i Kibali, bati: "Umuhashyi arumye Gihwa none arapfuye"; bararirara bucya bahamba. Kuva ubwo rubanda babigira urwenya, uwo babajije ikintu agahora, bati: "Yarumye Gihwa", bigana uko Rubango yashinyirije ashira, aho gutaka akumiriza akaruma Gihwa akamuhwanya.
Kuruma gihwa = Gushinyiriza; kwumiriza.




Post a Comment

Andika hano igitekerezo cyawe!

Insigamigani

5/3/feat-grid

Imyidagaduro

5/3/post-per-tag

GENIUS EMPIRE

GENIUS EMPIRE ni urubuga nyarwanda rugamije gushishikariza abanyarwanda bakiri bato, gukunda gusoma no kwandika binyuze mu nkuru zishingiye ku buzima bw'abanyarwanda. GENIUS EMPIRE kandi yorohereza abakiri bato kumenya byinshi mu byigwa mu isomo ry'ikinyarwanda hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibyo twamenye nibyo bigena uko tuzabaho.

Post Bottom Ad

YouTube

Videos

6/3/feat-videos

Inkuru

3/3/feat-grid

Ubuvanganzo

5/3/feat-grid

Header Ads

Izigezweho

Imigani

5/3/feat-grid

Umuco

5/3/post-per-tag

IBYICIRO

1 (1) 3 (11) amateka (1) ibisakuzo (11) imigani (6) imyandikire (1) insigamigani (40) iyigantego (1)

IBIGEZWEHO

5/ibisakuzo/feat-slider

Ibitekerezo

3/recent-comments

Post Top Ad

INKURU

4/ibisakuzo/post-per-tag

Main Slider

5/slider-recent

IBISAKUZO

4/ibisakuzo/post-per-tag

IBISAKUZO

3/ibisakuzo/post-per-tag

Ibigezweho

3/recent-posts
© Copyright 2023 Kinyarwanda - Genius Empire

ORDER FORM

This order requires the WhatsApp application.

Order now