WhatsApp

YABONYE IRYA MUGANI

shape image

YABONYE IRYA MUGANI

Uyu mugani bawuca iyo babonye cyangwa bumvise umuntu wagushije ishyano ry'amaherere ni bwo bavuga ngo: "Naka yabonye irya Mugani!" Wakomotse kuri Mugani mu Gacurabwenge Rukoma (Gitarama) ahayinga umwaka w'i 1700.


Mugani yari umugaragu wa Kaza ka Nyabuseli, akaba umuhigi we, ku ngoma ya Mibambwe Gisanura. Kaza na we yari umutware wa Mibambwe. Uwo mugabo Mugani yari afite imbwa za Kaza yahigishaga, zirimo imbwa y'intozo yitwa Rurabwe. Nuko bukeye shebuja Kaza na bagenzi be barimo Kogoto, Mpaka na Mpombo, Rugalyi na Mugarura, bajya i Bumbogo kwa Gisanura. Bagezeyo barara inkera barahiga; bamuhiga ko bamurusha inka. Iyo mihigo ibabera icyaha cyo kubatanga. Ariko Gisanura si we wabiyiciye; baje kwicwa n'umuhungu we Mazimpaka yarabirazwe na se, igihe cy'imihigo. Ni bwo yaberetse Mazimpaka azimirijemo, ntiyamubereka ku mugaragaro, ahubwo amubereka yikingiye ikimasa, ati: "Ngarurira iriya mana uyinyerekeze!" Naho ubwo ni Mazimpaka yavugaga. Abahungu b'i Nduga bamaze kuyibona ati: "Iriya mfizi nimara gukura izacumita iya Mpaka n'iya Mpombo, n'iya Kaza ka Nyabuseli i Gisitwe, n'iya Kogoto i Nyakibungo, n'iya Rugalyi rwa Bwacya i Buhanga.


Igihe kigeze rero Mazimpaka yambuka Nyabarongo atura ku Ijuru rya Kamonyi. Gisanura amwereka rubanda ko ari we mwami wabo. Biba aho bishyira kera; bigeza ubwo Mazimpaka ashoje umurage wa se. Atanze Mpaka na Mpombo na Kaza ka Nyabuseli, na Kogoto i Nyakibungo, na Rugalyi rwa Bwacya i Buhanga. Uwo mutware wa Gisanura witwaga Kagoto ni we ukivugwa mu Rwanda, iyo babonye umuntu utwara nabi, bati: "Aradutwara aka Kogoto."


Nuko bamaze gutangwa n'imiryango yabo, ibintu byabo bigabanwa n'abandi Mazimpaka abihaye. Wa mugabo Mugani w'umuhigi wa Kaza aguma i Gisitwe n'imbwa za Kaza. Ya mbwa ya Kaza Rurabwe ngo yakundaga shebuja na we akayikunda cyane. Amaze gupfa, Rurabwe iramubura, ikomeza kurira. Mugani yayiha ibyo irya ikabyanga, yayiha amata ikayanga igakomeza kurira. 


Haciyeho iminsi, ijya kwihamba ku Mugina wa Gisitwe, hafi ya Gacurabwenge. Kuva ubwo ako karutu bakita umugina wa Rurabwe kugeza ubu.

Byibera aho, bukeye abantu batarama kwa Mazimpaka, bagumya kuganira bavuga iby'abahigi, bageza kuri Mugani n'imbwa za Kaza, bageza ndetse n'aho bavuga ya mbwa Rurabwe; bagerekaho ko yarigise, ari ugucumba icyaha cya Mugani. Mazimpaka atumiza Mugani n'imbwa za Kaza zose.


Mugani akoma agahindizo, imbwa zisigare azijyana ku Ijuru rya Kamonyi kwa Mazimpaka. Amumurikira imbwa zasigaye. Mazimpaka azibonye arazishima. Abaza Mugani, ati: "Imbwa ya Kaza yitwa Rurabwe numvise y'intozo cyane ni iyihe muri izi?" Mugani ati: "Rurabwe yarapfuye." Mazimpaka ati: "Yishwe n'iki?" (Icyatumaga amubaza icyayishe ni uko yari yabwiwe ko yarigise) Mugani aramusubiza ati: "Yishwe n'urupfu rusanzwe." Mazimpaka yungamo, ati: "Igituma umpisha urupfu rwa Rurabwe ni iki?" Mugani agira ubwoba na we ati: "Yararigise!" (kuko yari yumvise rubanda babihwihwisa) Mazimpaka ati: "Ni kuki wabonye amahano aguye mu Rwanda ntuze kubivuga ibwami ngo bayahane, ahubwo ukarenga ukabyihererana?" Ubwo Mugani aba aguye mu mazi abira kuko ngo yihereranye amahano.


Nuko abari aho bose baramujegerera, bamwe batera hejuru bavuga ngo: "Ni umugome nka shebuja Kaza!" Abandi bati: "Ararengana si we watumye Rurabwe irigita niba yaranarigise koko!" Abenshi bakomeza gukobeka ubugome bwa Mugani, kugeza aho Mazimpaka atumiza abahannyi n’abiru; ababaza igikwiye Mugani. Abandi bati: "Ubwo yahishe ishyano ryaguye mu Rwanda na we ni umugome nka Shebuja." Ibwami bategeka ko bajya kumwoherana n'izo mbwa za Kaza zisigaye. Bamuha Abahoryo bajya kumwoherana na zo, noneho agusha ishyano koko. Irya Mugani ryaduka mu Rwanda ubwo.


Nicyo gituma iyo babonye cyangwa bumvise umuntu wagize amakuba y'amaherere bamugereranya na Mugani, bati: "Yabonye irya Mugani (ishyano nk'irya Mugani)."


Kubona irya Mugani = Kugusha ishyano ry'amaherere.




Post a Comment

Andika hano igitekerezo cyawe!

Insigamigani

5/3/feat-grid

Imyidagaduro

5/3/post-per-tag

GENIUS EMPIRE

GENIUS EMPIRE ni urubuga nyarwanda rugamije gushishikariza abanyarwanda bakiri bato, gukunda gusoma no kwandika binyuze mu nkuru zishingiye ku buzima bw'abanyarwanda. GENIUS EMPIRE kandi yorohereza abakiri bato kumenya byinshi mu byigwa mu isomo ry'ikinyarwanda hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibyo twamenye nibyo bigena uko tuzabaho.

Post Bottom Ad

YouTube

Videos

6/3/feat-videos

Inkuru

3/3/feat-grid

Ubuvanganzo

5/3/feat-grid

Header Ads

Izigezweho

Imigani

5/3/feat-grid

Umuco

5/3/post-per-tag

IBYICIRO

1 (1) 3 (11) amateka (1) ibisakuzo (11) imigani (6) imyandikire (1) insigamigani (40) iyigantego (1)

IBIGEZWEHO

5/ibisakuzo/feat-slider

Ibitekerezo

3/recent-comments

Post Top Ad

INKURU

4/ibisakuzo/post-per-tag

Main Slider

5/slider-recent

IBISAKUZO

4/ibisakuzo/post-per-tag

IBISAKUZO

3/ibisakuzo/post-per-tag

Ibigezweho

3/recent-posts
© Copyright 2023 Kinyarwanda - Genius Empire

ORDER FORM

This order requires the WhatsApp application.

Order now