WhatsApp

HAJEMO BENDEGEREZA

shape image

HAJEMO BENDEGEREZA

Uyu mugani umuntu awuca iyo atunguwe n'amakuba agatakana icyo bakeka ko ari cyo cyayamukururiye; nibwo akigira urwitwazo ati: «Hajemo bendegereza!» Wakomotse kuri Rugango rwa Bendegereza w'i Runda na Gihara, ahayinga umwaka w'i 1900.

Rugango uwo yari umucuzi w'umuhinda (ukomoka kuli Muhinda) agatwara abacuzi bose bo mu Rwanda, Rwabugili yari yarabamugabiye. Bari n’Abanyamuhango w'i Nyundo y'ibwami yitwaga Nyarushara: yari iya Ruganzu Ndoli yacurishaga, ni cyo cyatumye Rugango bamuha ubutware bw'abacuzi bo mu Rwanda.

Nuko Rugango arakira; akijijwe n'ubutware bw'Abacuzi; aba umutoni kuri Rwabugili. Agatura amacumu n'imyambi n'ibindi byuma byose ibwami batwaraga. Ariko n'ubwo yatwaraga abacuzi bwose, hariho n'abo yatwaraga bigereraga ibwami. Bukeye rero abacuzi b'i Gihinga na Ruzege, bahiga n'ab'i Gishamvu; bamwe bati: «Tubarusha gucura; abandi nabo biba uko. Ubwo bahigaga gucura amacumu y' imihimba, bahigishaga.

Bamaze guhiga bateranira i Sakara mu Gisaka aho Rwabugili yari ari; babaha ababahagarikira b'abahigi baza kubakiza. Baracura. Abacuzi b'I Gihinga barusha ab'i Gashamvu. Abahigi baraza babibwira Rwabugili, bati: « Abanyagihinga barusha abanyagishamvu». Umutware wabo Rugango arabihakana, ati: Ntabwo abanyagihinga barusha abanyagishamvu. Ariko yabivuze yarashyikiriye ibyuma byose bacuze.

Rwabugili ati: «Ibyuma bacuze biri he ngo abandi babakize ? Rugango, ati: «Ni jye ubifite». Rwabugili, ati: «jya kubizana tubakize». Rugango ajya kubizana, ariko arabigurana abyita iby'abanyagishamvu, naho iby' abanyagishamvu abigira iby'abanyagihinga. Arabizana, abyereka Rwabugili n'abo bari kumwe. Igihe bataragira icyo bavuga abacuzi b'i Gihinga barashega; bati: ”Ibi byuma bavuga ko byacuzwe n'abanyagishamvu ni ibyacu! «Abanyagishamvu na bo bati: “Ni ibyacu!” Rwabugili ati:" Nimuhamagare ababahagarikiye bacura babakiranure.

Ababahagarikiye baraza babisobanura neza berekana iby'abanyagihinga n'ibyabanyagishamvu. Rugango n'abacuzi b'igishamvu barashega. Rwabugili, ati:"Mwigumya kumarana ejo ni jye uzabahagarikira mwongere mucure". Abwira Rugango, ati: «Nituramuka dusanze ibyuma abanyagihinga bacuze bisa n'ibi umenye ko uzabizira!»

Rugango abyumvise atyo arataha, ajya mu bapfumu araraguza. Abapfumu, bati: «Utewe na so Bendegereza!» Bukeye abacuzi bateranira ku ruganda Rwabugili ahibereye; bacura amacumu y' imihimba. Ariko Rugango aho ari aho agahinda imishyitsi. Abacuzi baracura, bararangiza barahozoza. Ibyuma babishyira imbere ya Rwabugili; bazana na bya bindi bagiraga impaka; basanga bisa n'ibyabanyagihinga.

Rwabugi1i ararakara, Rugango bamuta ku ngoyi. Bamutaye ku mugozi avuza induru, ati: «Nyagasani ndarengana! Si jye, ni wowe wanze kunsezerera ngo njye guterekera Bendegereza». Abahungu bari aho baraseka bariyamirira bumvise iryo zina rya Bendegereza; bituma ndetse na Rwabugili aseka ararakuruka aramubohora. Nuko umugani waduka utyo mu Rwanda, babona umuntu utunguwe n'amakuba, bati. «Hajemo Bendegereza».

Kuzamo bendegereza = kwadukamo dombwe; ingwiririzi.




Post a Comment

Andika hano igitekerezo cyawe!

Insigamigani

5/3/feat-grid

Imyidagaduro

5/3/post-per-tag

GENIUS EMPIRE

GENIUS EMPIRE ni urubuga nyarwanda rugamije gushishikariza abanyarwanda bakiri bato, gukunda gusoma no kwandika binyuze mu nkuru zishingiye ku buzima bw'abanyarwanda. GENIUS EMPIRE kandi yorohereza abakiri bato kumenya byinshi mu byigwa mu isomo ry'ikinyarwanda hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibyo twamenye nibyo bigena uko tuzabaho.

Post Bottom Ad

YouTube

Videos

6/3/feat-videos

Inkuru

3/3/feat-grid

Ubuvanganzo

5/3/feat-grid

Header Ads

Izigezweho

Imigani

5/3/feat-grid

Umuco

5/3/post-per-tag

IBYICIRO

1 (1) 3 (11) amateka (1) ibisakuzo (11) imigani (6) imyandikire (1) insigamigani (40) iyigantego (1)

IBIGEZWEHO

5/ibisakuzo/feat-slider

Ibitekerezo

3/recent-comments

Post Top Ad

INKURU

4/ibisakuzo/post-per-tag

Main Slider

5/slider-recent

IBISAKUZO

4/ibisakuzo/post-per-tag

IBISAKUZO

3/ibisakuzo/post-per-tag

Ibigezweho

3/recent-posts
© Copyright 2023 Kinyarwanda - Genius Empire

ORDER FORM

This order requires the WhatsApp application.

Order now