WhatsApp

YATAHIYE CYAMARAMBA

shape image

YATAHIYE CYAMARAMBA

Uyu mugani wamamaye mu Rwanda baca bavuga ngo: "Naka yatahiye cyamaramba", bawuca iyo babonye umuntu wakoze umulimo neza, bakamuvutsa ishimwe ryawo akagenda ubusa; ni bwo bagira bati: "Yatahiye cyamaramba!" Wakomotse ku nka yitwaga Cyamaramba yali inyamibwa yo mu Kaganda, inyarurembo za Ndahiro Cyamatare; ahayinga umwaka w'i 1500.

Uwo Ndahiro yamaze kwicwa n'Abakongoro, u Rwanda rurara nze; kuko n'umuhungu we Ndoli bari baramuhungishilije kwa nyirasenge Nyabunyana, i Karagwe k'Abahinda (ibikomangoma by'i Karagwe n'i Nkore babyitaga Abahinda kuko bakomoka kuri Ruhinda); ibyo bituma imiryango ikomeye yigabagabanya Igihugu: Abasinga, Ababanda n'ayandi moko akomeye.

Ubwo rero Ndahiro yapfuye asize inka ze z'inkoni y'ibwami zitwaga Akaganda; ni zo yamurikaga mu biroli, kuko umwami atagiraga inka ze bwite: zagirwaga n'abatware be, bajya kumurika bakamurika izabo bigabaniye; umwami na we akamurika inyarurembo ze, ari zo zitwa inkoni ye. Ndahiro yacyuraga izo zitwa Akaganda; abakobwa bakaziririmba bavuga, bati: "Nimuze murebe Akaganda: kandi uwanga Akaganda, umwami aramuca akaganza".

Muri izo nka z'inkoni ya Ndahiro harimo imwe yitwa Cyamaramba; ni yo yari inyamibwa yo mu Kaganda; hashize iminsi Ndahiro apfuye, Mateke w'umusinga wari warigaruriye i Nduga, atumiza Akaganda kugira ngo azirebe; atuma ku mutware wazo witwaga Kalibulyo wari utuye ku karutu kitwa Nyiranduga kari muri Nyamabuye, (Gitarama); ni ko kitiriwe Nduga yose.

Kalibulyo amaze kwitaba, Mateke amutegeka kujya kumuzanira Akaganda ngo azimumurikire. Kalibulyo atuma ku bashumba ngo bimure Akaganda, bagasangishe Mateke ku Kivumu cya Mpushi na Nyarenga. Zimaze kuhagera babimenyesha Mateke. Bakora ku bakobwa ngo bitegure imihango isanzwe yo gusanganira Akaganda. Abakobwa baritegura, Akaganda ziratunguka; bahanika amajwi baziririmba, bati: "Nimuze murebe Akaganda, kandi uwanga Akaganda umwami aramuca akaganza." Mateke yumvise ayo magambo abakobwa baririmbye biramubabaza; agumya gusera igahanga. 

Ubwo Kalibulyo n'abatahiza be bamurikaga Akaganda inyamibwa yazo Cyamaramba izamuje imbere. Barazimurika, bayivuga amazina, rubanda barabishima. Ariko abanzi ba Kalibulyo bo, baboneraho urwaho rwo kumucerereza kuri Mateke, bati: "Biriya Kalibulyo n'abatahiza be bakorera ku Kaganda n'inyamibwa yako Cyamaramba, ni imitsindo yo guhirika ubutegetsi bwawe!" Bakomeza kuguta Mateke, ageze aho araribwa atanga Kalibulyo n'abatahiza be n'inyamibwa yo mu Kaganda Cyamaramba.

Nuko bahabwa abatwa barabica, amazimwe ashirira gishike; imirambo yabo n'uwa Cyamaramba bajya kuyohera mu mworera wa Kiboha ho i Cyeza mu Rutobwe (Gitarama). Kuva ubwo rero, babona umuntu urengana akavutswa ishimwe ry'umulimo yakoze neza bigaragara, bakamugereranya na Kalibulyo waragiye neza Akaganda, aho kumugororera bakarenga bakamusyana n'inyamibwa yako; ni bwo wumva bavuga ngo: "Naka yatahiye cyamaramba."

Gutahira cyamaramba = Gukora neza ukavutswa ishimwe.



Post a Comment

Andika hano igitekerezo cyawe!

Insigamigani

5/3/feat-grid

Imyidagaduro

5/3/post-per-tag

GENIUS EMPIRE

GENIUS EMPIRE ni urubuga nyarwanda rugamije gushishikariza abanyarwanda bakiri bato, gukunda gusoma no kwandika binyuze mu nkuru zishingiye ku buzima bw'abanyarwanda. GENIUS EMPIRE kandi yorohereza abakiri bato kumenya byinshi mu byigwa mu isomo ry'ikinyarwanda hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibyo twamenye nibyo bigena uko tuzabaho.

Post Bottom Ad

YouTube

Videos

6/3/feat-videos

Inkuru

3/3/feat-grid

Ubuvanganzo

5/3/feat-grid

Header Ads

Izigezweho

Imigani

5/3/feat-grid

Umuco

5/3/post-per-tag

IBYICIRO

1 (1) 3 (11) amateka (1) ibisakuzo (11) imigani (6) imyandikire (1) insigamigani (40) iyigantego (1)

IBIGEZWEHO

5/ibisakuzo/feat-slider

Ibitekerezo

3/recent-comments

Post Top Ad

INKURU

4/ibisakuzo/post-per-tag

Main Slider

5/slider-recent

IBISAKUZO

4/ibisakuzo/post-per-tag

IBISAKUZO

3/ibisakuzo/post-per-tag

Ibigezweho

3/recent-posts
© Copyright 2023 Kinyarwanda - Genius Empire

ORDER FORM

This order requires the WhatsApp application.

Order now