WhatsApp

YAJE BUGUBUGU

shape image

YAJE BUGUBUGU

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu cyangwa ikintu cyadukanye inkubiri; ni ho bagira bati: "Yaje Bugubugu!" Wakomotse ku muganza witwaga Bugubugu yadutse i Buliza ahica Rubanda wari warigize rwankubebe (indakoreka) ahagana mu mwaka w' i 1600.

Uwo nyagupfa Rubanda yari umutware iwabo mu Buliza, atwara Ngiryi na Rutongo; akaba umukire bisesuye kandi mu muryango mugari. Ubukire bwe bwari bwaramusabitsemo urugomo rutavugwa, akiyenza ku baturanyi be; abafite ibikingi akabiragirira akabusha. Akohereza abana be n'abashumba bagaturira inka mu bwatsi bakazihagarikira. Bene bwo bajya kuzikoma, abandi bakabakomera; bati: "Murakora inka za Rubanda bikabakorera ishyano!" Ibyo byose bakabivugishwa n'uko Rubanda abarusha amaboko n'urugomo.

Nuko biba aho bityo, bukeye abana n'abashumba be baraturutsa, bajya kuragira i Gasura mu Bwanacyambwe, mu gikingi cy'umuntu witwaga Fashaho. Bahageze inka baziturira mu mubande barazihagarikira. Abashumba ba Fashaho baje kuzikoma, abazi Rubanda barakomera, bati: "Ntimwakure inka za Rubanda bitava aho bidukururira amakuba." Abashumba baranga bazirohamo harazikubita. Induru iba ndende bati: "Inka za Rubanda abanyagasura bazimajije amahiri" Inkuru igeze kwa Rubanda, Abanyangiryi bahurura ikuba gahu batera i Gasura; mbese Buliza yose ivayo ivuna Rubanda. 

Bageze i Gasura barahadugiriza bahahindura iheruheru; bituma kuva ubwo u Buliza bwose n'u Bwanacyambwe bitinya Rubanda. Ibye byose biba nk'amazi y'intare; ugiye kwegera ake, abandi bakamutwama, bati: "Udahungabanya ibintu bya Rubanda bikagukorera ishyano." Aho ni na ho hakomotse ya mvugo, ngo: "Uramenye ntiwakure abana ba Rubanda, ntukubite inka za Rubanda ntiwangize ibintu bya Rubanda; kwa kundi ababyeyi batinyisha abana iby'abandi). Ni Rubanda uwo nguwo n'amahane ye bendeyeho.

Biba aho; bishyize kera umuganza witwa Bugubugu agishishiriza inka ze mu Buliza; u Buganza bwari bwarateyemo amapfa. Arikora n'inka ze n'abagaragu be n'abandi baturanyi bamwisunze; bavanga inka zabo ziragisha. Baraboneza n'i Buliza, bacumbika i Masora. Bukeye inka zirahuka; zirishije ntizahaga kuko hari ubwatsi buke. Ubwo Bugubugu akaba yasigaye ku icumbi. Ab'aho babwira abashumba, bati: "Ubwatsi busigaye i Ngilyi kwa Rubanda; ariko uretse n'inka, nta n'inyoni yahimbira ngo ihatambe. Bakeneshereza aho, burira baracyura; basanga Bugubugu ku kiraro.

Bamutekerereza ibyo babonye n'icyo bumvise bati: "Aho twaragiye nta bwatsi buhari ni umukuna ahandi babuvuga ni kuri Ngilyi mu gikingi cy'umugabo witwa Rubanda, ariko ngo nta nka igikandagiramo." Ati: "Ubu se muremera ko inka zacu zicwa n'inzara kandi iwacu bazi ko twagishishije! Zadupfana ntibyatuviramo igihemu gikabije?" Abandi bati: "Ese twabigira dute?" Bugubugu, ati: "Ese mukeka ko Abaliza barusha Abaganza ubugabo? ati: Ejo tuzahahure nibadukoma tuzarwana!" Abandi baremera; umugambi bawuraraho.

Mu gitondo, inka bazibwiriza i Ngilyi. Baziturira mu mubande wa Rubanda. Zikigeramo, Abanyangilyi bariyamirira batangara, bati: "Mbega abantu bashirika ubwoba! bariya batinyutse kwahura mu bwatsi bwa Rubanda ni bantu ki?" Ubwo impini y'abantu yari iteraniye kwa Rubanda irahomboka; basiganwa bajya gukoma inka za Bugubugu. Bageze mu rwuri Abaganza babarohamo imyambi barabandurura. Rubanda abyumvise arahurura, Bugubugu amurabutswe yuhanya n'impirita abakana umuheto we inkubiri; ashyiramo umwambi w'umukumbi arinjiza ararekera amucishamo; Rubanda yikubita hasi baterura uwumye.

Nuko induru iba impomamunwa; bati: "Rubanda arapfuye!" Abaganza bararwana barasizora. Abaliza basumbirijwe barahunga. Beguka ariko bamwe bishima, bati: "Reka Bugubugu aducire inkamba!" (Kuko Rubanda yari yarabarembeje). Abaliza bivanga n'Abaganza basakiza kwa Rubanda; ibisahurwa barasahura, ibisigaye baratwika, hahinduka imara. Kuva ubwo rero batangira kogeza Bugubugu aba rwamwa, kuko yishe Rubanda wari warigize rwankubebe.

Abagore bajya gukangisha umwana w'igize syori, bati: "Wapfa yaje Bugubugu!" Uko ibihe biha ibindi, kuza bugubugu bihinduka kwadukana inkubiri ikambura ireme muri nyiraryo.

Kuza bugubugu = Kwadukana inkubiri



Post a Comment

Andika hano igitekerezo cyawe!

Popular Posts

© Copyright 2024 Kinyarwanda - Genius Empire

ORDER FORM

This order requires the WhatsApp application.

Order now