WhatsApp

YACANYE UWA RUGI

shape image

YACANYE UWA RUGI

Uyu mugani bawuca iyo babonye umurwayi ufite umuriro ukabije, ni bwo bavuga ngo: "Acanye uwa Rugi!" Wakomotse kuri uwo mugabo Rugi wo ku Mwugaliro (Gikongoro); ahayinga umwaka w'i 1600.

Semugeshi amaze kwima ingoma ya se Ruganzu Ndoli, yagabiye Rugi u Bufundu bwose amwegurira inka n'ubutaka; aramukiza birasuka hanze. Bukeye amushyingira umukobwa we Mukandamutsa aramurongora. Ariko yari afite n'abandi bagore. Bimaze iminsi abyara abana babiri b'impanga. Rugi amaze kubyara izo mpanga, bamuhemba intara ya Bunyambiriri. Amaze kuyigabana yangana na Mukandamutsa bapfuye umwanda. Amugira inyugwakazi, ariko ntiyamuta burundu, bakabana amwinenaguza. Bukeye Rugi ajya kurarayo. Agezeyo asanga hari umwanda mubi cyane. Rugi abwira Mukandamutsa, ati: "Kuva ubu fata umweyo uzajye wikuburira urugo rwose; ndetse ntihazagire umucanyi wongera gucana, uzajye wicanira iminsi yose.

Nuko bumaze kwira, Mukandamutsa bamuha inkwi arara acanye kugeza mu gitondo, no ku rindi joro biba uko. Bukeye arahukana ajya kubitekerereza se. Batumiza Rugi ngo aze kwitaba. Ageze aho Semugeshi atumiza umukobwa we Mukandamutsa, ati: "Ngaho subira mu byo wambwiye!" Mukandamutsa atekerereza se, ko ari we ukubura nta muja ugikubura; ko ari we ucana bugacya, nta mucanyi ukiba kwa Rugi. Babajije Rugi abyemera nta cyo yitayeho bya gikire. Mutara abwira abari aho, ati: "Nimubacire urubanza." Bose bati: "Rugi aratsinzwe!" Bose bavuze batyo, Semugeshi ararukemura, ati: "Ubwo atsinzwe ni jye umwihanira." Ahera ko aramunyaga, amucira mu ishyamba rya Bumwa mu Bunyambiriri. Ategeka ko atazubaka, ahubwo azajya arara muri iryo shyamba. Bamuha abatwa bamujyana muri Bumwa.

Amaze yo amezi abiri inshuti ze zimusabira imbabazi kuri sebukwe; ziti: "Kunyaga birahagije mureke." Baramutumira ava muri Bumwa, ariko yarishwe n'imbeho yo muri iryo shyamba.

Ageze ibwami bumaze kwira umwami yibikiriye, Rugi yinginga umucanyi ati: "Ba wihombetseho gatoya nsigare ngucaniye." Umucanyi aremera, Rugi azana imiba y'inkwi aroha mu ziko; umuriro urahinda, ariko yanga gushira imbeho, arohamo izindi nkwi. Inzu irashyuha cyane, Semugeshi arakanguka. Asanga Rugi ariwe ucanye. Ni ko kumutegeka ko ariwe uzajya ahora acanye.

Gucana uwa Rugi = Gucana umuriro udahumbya.



Post a Comment

Andika hano igitekerezo cyawe!

Insigamigani

5/3/feat-grid

Imyidagaduro

5/3/post-per-tag

GENIUS EMPIRE

GENIUS EMPIRE ni urubuga nyarwanda rugamije gushishikariza abanyarwanda bakiri bato, gukunda gusoma no kwandika binyuze mu nkuru zishingiye ku buzima bw'abanyarwanda. GENIUS EMPIRE kandi yorohereza abakiri bato kumenya byinshi mu byigwa mu isomo ry'ikinyarwanda hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibyo twamenye nibyo bigena uko tuzabaho.

Post Bottom Ad

YouTube

Videos

6/3/feat-videos

Inkuru

3/3/feat-grid

Ubuvanganzo

5/3/feat-grid

Header Ads

Izigezweho

Imigani

5/3/feat-grid

Umuco

5/3/post-per-tag

IBYICIRO

1 (1) 3 (11) amateka (1) ibisakuzo (11) imigani (6) imyandikire (1) insigamigani (40) iyigantego (1)

IBIGEZWEHO

5/ibisakuzo/feat-slider

Ibitekerezo

3/recent-comments

Post Top Ad

INKURU

4/ibisakuzo/post-per-tag

Main Slider

5/slider-recent

IBISAKUZO

4/ibisakuzo/post-per-tag

IBISAKUZO

3/ibisakuzo/post-per-tag

Ibigezweho

3/recent-posts
© Copyright 2023 Kinyarwanda - Genius Empire

ORDER FORM

This order requires the WhatsApp application.

Order now